Ngoma: Urubyiruko ntiruvuga rumwe ku busugi

Mu gihe umuco nyarwanda ugaragaza ko umusore cyangwa inkumi bagomba gushakana bakiri amasugi, bamwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Ngoma babona ko kuba isugi bitacyoroshye kandi ko bigenda bita agaciro kuko kuvuga ko uri isugi mu rungano iki gihe ufatwa nk’ikigwari cyangwa ko iwanyu baroga.

Ubundi mu muco nyarwanda umukobwa washakaga umugabo agasanga atari isugi byatezaga ikibazo ndetse bikaba byamuviramo no gusendwa. Iyo witegereje mu minsi yubu usanga ikintu cy’ubusugi gisa naho kigenda gitakaza agaciro kuko mu rubyiruko hari kugenda hagaragaramo inda z’indaro nyinshi.

Twegereye bamwe mu rubyiruko maze bamubwira ko kuba isugi muri iki gihe bitoroshye kandi ntawabyirata kuko hari benshi babifatwa nko kuba ikigwari.

Umukobwa w’imyaka nka 23 bita Dorothée avuga ko muri iki gihe bidapfa gushoboka ko umukobwa yagera ku myaka 20 akiri isugi.

Drothée avuga ko rimwe na rimwe biterwa nuko n’umukobwa ukiri isugi adashobora kubivuga kuko ubivuze mu bandi batabyemera ndetse banamukwena bavuga ko bitabaho bityo uku gukwenwa kukaba gushobora guca intege uwabashije kwihangana. Nubwo bimeze gutya ariko Drothée yemera ko kuba isugi ari byiza.

Kayishema Eugene ni umusore w’imyaka 27. Avuga ko we ari imanzi atigeze aryamana n’umukobwa kandi ko abyishimira kandi bimuteye ishema ko atiyandaritse gusa ariko ngo ari mu rungano ntiyavuga ko ari imanzi kuko bamuseka cyane.

Yabisobanuye muri aya magambo “Kuvuga ko uri imanzi cyangwa isugi baragukwena bakagufata nk’umuntu utazi iterambere. Iyo ubagezemo ugerageza kwirarira ukavuga ko ubikora ngo bityo ntibaguseke ariko wowe ukaba uzi ukuri ku mutima wawe.”

Imibare iva mu bushakashatsi bukorwa ku mibare y’abandura icyorezo cya SIDA ugaragaza ko mu bantu batandatu bandura mu rubyiruko abakobwa baba ari batanu naho umuhungu akaba umwe. None se dukurikije ubu bushakashatsi twavuga ko umubare w’amasugi riwo muto ugereranije n’uwabahungu?

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka