Musanze: Abakobwa bane gusa nibo bahatanye muri ‘Miss Rwanda 2014’

Mu gihe intara y’Amajyaruguru yasabwaga abakobwa batatu bagomba kuyihagararira mu marushanwa ya nyuma ya Miss Rwanda 2014, abakobwa bane gusa nibo babashije kurushanwa, maze Isimbi Melissa yegukana umwanya wa mbere.

Ibi birori byabaye tariki 12/01/2014 byitabiriwe kuburyo budasanzwe, kuko salle ya Muhoza yari yuzuye abandi bari kurebera mu madirishya, ku ruhande rw’abarushanwa siko byagenze, kuko hari hiyandikishije abagera kuri 22 ariko benshi bakaviramo mu majonjora, mbere y’uko baza kwiyereka imbere y’abantu.

Isimbi Melissa, niwe waje guhiga bagenzi be bigoranye, bitewe n’uko aba bakobwa bari bakomeje kuza mu cyiciro cyimwe, ariko mu cyiciro cya kabiri cy’ibibazo, uyu abona gutambuka bagenzi be yambikwa ikamba rya miss w’intara y’Amajyaruguru 2014.

Uwatowe n'ibisonga bye bibiri.
Uwatowe n’ibisonga bye bibiri.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ufite mu nshingano ze imari n’iterambere ry’ubukungu, Mugenzi Jerome, yashimye abateguye iki gikorwa bahisemo akarere ka Musanze mu tundi twose tugiye intara y’Amajyaruguru.

Nyuma yo gutorwa, Isimbi yavuze ko icyo yumva yarushije abandi ari ukwiyizera ndetse no gutambuka neza, hakazaho n’uburyo yumva yasubije ibibazo adategwa kandi agusha ku ntego. Yagize ati: “Icyo mbona cyatumye mba miss, ni icyizere nari nifitiye n’uburyo nagaragaye imbere yanyu”.

Icyi cyizere kandi, ngo niyo ntwaro ikomeye azazamukana mu mujyi wa Kigali, aje guhangana n’abandi baturutse mu zindi ntara, kugirango hamenyekane nyampinga w’u Rwanda w’umwaka 2014.

Bamwe mu bamenyereye gutegura amarushanwa y’ubwiza, bavuga ko irushanwa muri Musanze ryagenze neza, cyane ko abakobwa bose bari ku rwego rwenda kungana ariko bakabasha kubona ubahiga.

Isimbi Melissa n'uwo asimbuye wari Miss mu Majyaruguru umwaka ushize.
Isimbi Melissa n’uwo asimbuye wari Miss mu Majyaruguru umwaka ushize.

Sandrine Uwimbabazi, umwe mu bategura Miss Rwanda-Belgium, akaba n’uhagarariye urubyiruko rw’u Rwanda ruba mu Bubiligi, yavuze ko asanga abashinzwe gutanga amanota bakoze akazi gakomeye.

Yagize ati: “Mbere bari benshi, ariko hasigaragamo bane gusa. Ni akazi katoroshye. Ndabona bahisemo umukobwa mwiza ushobora kwitwara neza no ku rwego rw’igihugu”.

Igisonga cya mbere yaje kuba Umutoniwase Marlene na ho igisonga cya kabiri aba Agasaro Grace, ibi birori byasusurukijwe n’abahanzi nka Active ndetse na Bruce Melody.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka