Muhanga: Intore zirasabwa kuba umusemburo w’amahoro mu Banyarwanda

Intore zigizwe n’abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye mu karere ka Muhanga zirasabwa kuba umusemburo w’amahoro n’amajyambere mu Banyarwanda bose.

Ubwo hasozwaga itorero zari zimazemo ibyumweru bitatu, umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Yvonne Mutakwasuku, yasabye izi ntore zashoje itorero gukomeza kuba intore aho zizajya hose.

Mutakwasuku yagize ati “ubutore bwanyu ntibuzabe amasigaracyicaro kuko igihugu cyababyaye kirabakeneye. Mube intore mu ngo iwanyu, mu mashuri muzakomeza ndetse n’aho muzagana hose”.

Aba banyeshuri bigishwijwe umuco wa kirazira warangaga Abanyarwanda ba kera. Bibukijwe ko icyakuye umuco wa kirazira ari cyo cyatumye Abanyarwanda bubahuka gukora ibyo batatinyukaga gukora byavuyemo Jenoside.

Muri iri torero kandi bigishijwemo gukunda igihugu, ubumwe n’ubwiyunge, gushimangira indangagaciro y’amahoro n’ibindi.

Komisiyo y’igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge itangaza ko intore zasoje iri torero mu gihugu hose zingana n’ abanyeshuri 36115.

Gerald Gitori Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka