Izina ‘Kadogo’ ngo rikwiye gucika ku bakozi bo mu ngo

Bamwe mu bakozi bo mu ngo kimwe na bamwe mu bakoresha babo basanga izina ‘kadogo’ rihabwa abakozi bo mu ngo rikwiye gucika burundu kuko ngo risigaye rikoreshwa mu buryo busuzuguritse.

Ubundi izina rya kadogo ryamamaye cyane mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Bivugwa ko ryaba ryarakwiriye hose kubera abasirikare bitaga abasirikare bato iri zina nuko rigenda rikwirakwira ahantu hose.

Iri zina ryaje gufata ikindi gisobanuro kihariye kuko wasangaga ryitwa abana bose by’umwihariko abahungu ariko nyuma risa n’aho risigaye ku bakozi bo mu rugo, kuburyo iyo umuntu avuze ngo kadogo uhita wumva ari umukozi wo mu rugo cyangwa abana bo mu muhanda bakora umwuga w’ubukarani.

Abakozi bo mu ngo basanga kwitwa ba kadogo ari agasuzuguro mu kandi.
Abakozi bo mu ngo basanga kwitwa ba kadogo ari agasuzuguro mu kandi.

Uwitwa Disire Habimana w’imyaka 20 akorera abasore mu karere ka Muhanga basa n’aho bari mu kigero kimwe ndetse ngo hari n’abo aruta. Akigera muri uru rugo rw’aba basore bamubajije amazina ye yose arayababwira ariko ngo yaje gutungurwa no kubona ahamagarwa kadogo.

Ati: “bazi neza amazina yanjye yose ariko ujya kumva n’umwana nduta ngo kadogo! pe mbona ari agasuzuguro gakomeye kuko kukwita kadogo ubu ni kimwe no kuguhamagara ngo wa muyaya we cyangwa wa muboyi we, twacitse amazi kabisa”.

Ntakirutimana we nawe ukorera mu karere ka Muhanga mu murenge wa Nyamabuye asanga iri zina ari ugupfobya ubumuntu bwabo. Ati: “ariko uzi iyo umuntu aguhamagaye kadogo, sha uba wumva neza uri umuntu uri hasi…mbese uba wumva nta kindi ushoboye kitari ugucugusa inkono”.

Yongeraho ati: “erega buriya ni uko baba baragize amahirwe yo gukurira mu biporezo [mu buzima bwiza] wasanga natwe iyo tugira amahirwe twari kuba abantu biyubashye kubarenza ntitwitwe ba kadogo, ababoyi n’ibindi bashaka nk’aho turi abacakara”.

Murangwayire ni umugore ufite imyaka 30, akora umwuga w’ubudozi, avuga ko mbere ya Jenoside nawe yigeze kuba umukozi wo mu rugo ariko ngo iri zina ntiryari ryaza ahubwo ngo hari andi babitaga.

Ati: “ndabyibuka ba mabuja batwitaga abayaya ku bakobwa abahungu bakabita ababoyi, yego ntibaguhamagaraha ngo wa muyaya we nk’uko ubu bahamagara kadogo ariko mu kuganira hagati yabo baravugaga ngo uwo ni umuyaya wanjye cyangwa ni umuboyi wacu”.

Yongeraho ati: “ariko uzi iyo wabaga waherekeje nk’umwana kwa nyirakuru yahura n’abandi bana akugutunga agatoki ngo dore umuyaya wacu! Sha wumvaga bikuriye ahantu ndibaza rero na kadogo riryana”.

Abakozi bo mu rugo barasaba guhabwa agaciro n'abakoresha babo.
Abakozi bo mu rugo barasaba guhabwa agaciro n’abakoresha babo.

Murangwayire akomeza avuga ko bikwiye ko iri zina ryacika burundu kuko ngo hari abarikoresha bashaka gupfobya ubumuntu bw’abakozi babo, ati: “ariko se kuki badahamagara amazina yabo nk’aho ntayo bigeze?”

Ikindi kibazo aba bakozi bo mungo bagaragaza ni icyo kuba badafatwa neza aho bakora. Habimana we avuga ko ku byerekeranye n’imirire biba bitifashe neza, ati: “ariko sha uzi nk’iyo mu rugo baguze imigati ukaba udafite uburenganzira bwo kuwukoraho, uwurebera gusa kandi ariwowe bawutumye..upfiramo amerwe akakurangiza wagira ute?”

Akomeza avuga ko nubwo aho ari gukora ubu batabimukora ariko ngo hari aho batabaga bemerewe kwicara mu ruganiriro (salon) cyane cyane mu gihe hari abashyitsi. Ati: “nka bosi akubone wicaye muri salon! Ahita akubwira nabi ngo ese ubwo uba wumviriza iki ugahita wikura nyine”.

Mu karere ka Muhanga habarizwa ishyirahamwe ry’abakoreshwa ndetse n’abakozi ryiyemeje kurengera abakozi bo mu ngo. Rikaba ryarasabye ko abakozi bajya bafatwa neza aho bakora ndetse bagahabwa n’ibikoresho by’ibanze bibafasha cyane ko baba bahembwa amafaranga make. Muri ibyo basabwa kubaha birimo n’ubwisungane mu kwivuza.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Kabisa kadogo n’izina ryagasuzuguro rikwiye gucika burundu.

Nsabimana hasani yanditse ku itariki ya: 6-04-2023  →  Musubize

Ariko nihagira ushaka kuvugira abakozi bomurugo nti
hakagire ubyumvanabi bona bakora amasahayose
iminsiyose mbonako icyibazo ari leta idaha agaciro
kamwe ubuzi.Erega iyo ubuyobozi butagize impuhwe
ninde wundi wazigira.Naho abantubo bababashaka
ababakorera kubuntu.

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 22-08-2013  →  Musubize

Imana ifashe abakozi bo mu rugo gutera imbere kuko jye ndabakunda bafite nakamaro kanini,jye ndagaya abo batabaha kubyo bahashye mu rugo kdi nabo ari abantu.Ariko dukome urusyo dukoma n’ingasire,nk’uwo uvuga ko atemererwa kwicara muri Salon hari abashyitsi we yumva icyo ari ikinyabupfura?ko abo bashyitsi akenshi aba atanabazi ni iki aba ashaka kumva mu byo baganira n’abakoresha babo?
NB:Uwo uvuga ko bagomba kugurirwa Mutuelle arebe ibyo umukozi wo mu rugo ahabwa abibaze yasanga umukozi wo mu rugo ahembwa hejuru ya 100.000Frw (nta nzu akodesha ,amazi,umuriro,ifunguro,isabune,sirage,ibiryamirwa,etc)twe aho dukora bisa ko twe ibyo byose tubyishakamo kdi wenda baduhemba ibyo bihumbi 100000Frw ariko byose tukabikuramo.
Icyo nsaba impande zombi ni imikoranire myiza hagati ya bombi no kwubahana kuko yaba umukozi wo mu rugo n’umukoresha bombi bubahane bafitaniye akamaro kanini umwe iyo abuze undi arahangayika cyane

Rwabutogo yanditse ku itariki ya: 8-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka