Ibisigo no kwandika indirimbo ni inganzo yanganje maze intera guhanga - Umusizi Rumaga
Junior Rumaga avuga ko guhanga ibisigo ndetse no kwandika indirimbo ari inganzo yamuganje imutera gukomeza gusigasira umuco nyarwanda.
Mu kiganiro aherutse kugirana na Kigali Today, Junior Rumaga avuga ko ubuhanzi bwe nta muntu nyirizina yavuga yabukomoyeho ahubwo ko ari ingabire y’Imana.
- Junior Rumaga
Ati “Nta muntu navuga ko nakomoyeho iyi nganzo yanjye ni impano Imana yampaye”.
Rumaga avuga ko ubu yamaze kumurika ibisigo bigera kuri 20, umuzingo wa mbere akaba yarawitiriye ababyeyi, by’umwihariko nyina.
Mu mvugo ye yuje ubusizi, yakomeje avuga ko kuba afite inganzo y’ubusizi ari kimwe mu bintu bizasigasira umuco nyarwanda.
Ati “Erega na kera byahozeho mu muco wacu kugira ngo amateka atazibagirana duhanga kugira ngo n’abazadukomokaho bazasange twarasigasiye umuco mu kiragano twabayeho twubakiye ku by’abatubanjirije”.
Yavuze ku gisigo cye cyitwa “Umugore si umuntu” asobanura ko yari agamije kugaragaza ububasha n’ubushobozi umugore yifitemo ndetse n’inshingano nyinshi abazwa n’uburyo yifitemo imbaraga zo gukora byinshi icyarimwe kandi abandi bamubona nk’umunyantege nke.
Rumaga avuga ko mu bisigo bye hari ibikubiyemo ubuzima bwe kandi harimo n’igisigo gisingiza umubyeyi we.
Yavuze ko impamvu umuzingo w’ibihangano bye (Album) yawise ‘Mawe’ bifite aho bihuriye n’amateka y’umubyeyi we kubera akamaro yamugiriye mu buzima bwe.
Rumaga mu busizi bwe ajya afatanya n’abandi bahanzi basanzwe bazwi mu muziki nyarwanda cyane mu muziki.
Mu bisigo bikubiye kuri Album ye hari ibyo yagiye akorana n’abahanzi nka Riderman, Bruce Melodie, Alpha Rwirangira, Alyn Sano, Bull Dogg, Yvan Buravan, Peace Jolis, Juno Kizigenza n’abandi.
Si aba bahanzi gusa kuko ari gukorana n’abasizi barimo Saranda Poetess, Tuyisenge Olivier, Dinah Poetess na Fefe Kalume mu cyo bise “Siga Rwanda”.
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Turabakunda dukunda indirimbo za nyu
GUSIGASIRAIBIHANGANONYARWANDA
Muzadukorere inkuru yumusizi bahate inocenti munatubarize iherezoryiwe kuko kuvayagenda ntiruzi aho yarengeye mumuhe intashyo ko tumukumbuye abakunzibiwe