Huye: Ahahurira abantu benshi hashyizwe ibicumbi by’indangagaciro

Hirya no hino mu Karere ka Huye, cyane cyane mu mahuriro y’imihanda, hubatswe udukuta twanditseho indangagaciro na kirazira. Ngo ni ibicumbi by’indangagaciro. Uretse amagambo yanditseho, bimwe muri ibi bicumbi binariho amashusho cyangwa ibishushanyo bya bimwe mu biranga umuco nyarwanda.

“Kirazira kuba imburamukoro, kwishyira hejuru y’amategeko, kutagira umusarane, kuba simbishinzwe, gusabiriza. Indangagaciro: gukorera ku gihe, umurimo unoze, gutabarana, kwirinda amacakubiri, kujya inama nziza.”

Aya magambo ari gicumbi cy’indangagaciro cyubatse ku bwinjiriro bw’umudugudu wa Mucunda ho mu Murenge wa Rusatira.

Wigiye imbere gato ugana i Kigali, mu Murenge wa Kinazi hari ahanditse ngo “kirazira gukora utazirikana intego, guhunga inshingano, kuba nyiranjya iyo bijya, kutizerana”. Aha kandi handitse ko indangagaciro ari ukugira imyumvire isobanutse, kwanga ruswa n’akarengane, kugira umurimo unoze.

Igicumbi cy'indangagaciro ku biro by'umurenge wa Ruhashya.
Igicumbi cy’indangagaciro ku biro by’umurenge wa Ruhashya.

Nubwo hari indangagaciro na kirazira zigenda zihurirwaho, muri buri Murenge bagiye bashyiraho ibijyanye n’ibyo babona abaturage babo bakeneye.

Impamvu yo gushyiraho ibi bicumbi by’indangagaciro ngo nta yindi, uretse gutuma abantu bazimenya kandi bakazigira izabo, nk’uko bivugwa na Kayiranga Muzuka Eugene, umuyobozi w’Akarere ka Huye.

Yagize ati “igicumbi cy’indangagaciro twagishyizeho kugira ngo buri wese amenye indangagaciro na kirazira zikwiye kuturanga nk’Abanyarwanda. Iyo wubatse akantu nka kariya ukazandikaho, utambutse akagira amatsiko yo kumenya ibihanditse, bituma azitekerezaho akanazigira ize, maze akagenda azishyira mu bikorwa buhoro buhoro.”

Migabo Vital, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinazi yunze mu ry’uyu muyobozi w’Akarere ati “ntibihagije kubwira abantu ibyo bagomba gukora n’ibyo bakwiye kwirinda mu nama gusa, kuko kubyibagirwa ni ako kanya.

Twashoboraga no kubyandika ku mpapuro maze abantu bakazajya bazisomera. Nyamara impapuro zishobora gutakara. Twahisemo kubyandika ku nkuta banyuraho buri gihe kugira ngo uko bahanyuze bajye babisoma bityo bazabigire ibyabo.”

I Kinazi bashushanyije ibirangamuco ku bicumbi by’indagagaciro

Uvuye mu Karere ka Nyanza agana i Huye, hafi ya Kaburimbo, abona ibicumbi by’umuco byaho bishushanyijeho ibirangamuco w’abanyarwanda bitandukanye: hari ahashushanyije inka ikamwa, ahandi igiseke, ahandi inkongoro, ahandi uruhimbi, ahandi intore.

I Kinazi ho, amagambo agaragaza indangagaciro na kirazira ari kumwe n'ibishushanyo.
I Kinazi ho, amagambo agaragaza indangagaciro na kirazira ari kumwe n’ibishushanyo.

Migabo uyobora umurenge wa Kinazi avuga ko impamvu yabyo ari ukugira ngo n’abanyuze mu Murenge ayobora bamenye ibibaranga.

Ati “intore ihamiriza ishushanyije ku gicumbi cy’aho Umurenge wacu utangirira uturutse i Huye igaragaza ko umurenge wacu utuwemo n’intore. Ku muhanda ugana aho umwami Rwabugiri yatuye hashushanyije uruhimbi. Ni ikimenyetso cy’ahari ubutunzi bukomeye”.

Hari n’ahashushanyije uduseke, aha ngo “hagaragaza ko ubukungu bwaho bushingiye ku buhinzi.” Ahari inkongoro ngo “ni ahari amata”. Aha ni nko ku gasantere kitwa arete kazwiho kuba abagenzi babyifuza bahagura amata batwara mu bujerekani.

Ku bwinjiriro bw’uyu Murenge uturutse i Nyanza ho hashushanyije inka iri gukamwa. Ngo ni “ikimenyetso cy’uko umuntu aba yinjiye mu Murenge urangwa n’ubworozi.”

Mu yindi Mirenge hari abagiye bahitamo gushyira hejuru y’ibi bicumbi amashusho y’ibisabo, uduseke n’ibindi.

Migabo we ati “njye nahisemo kwifashisha ibishushanyo biri kumwe n’indangagaciro na kirazira kugira ngo bijye bikurura ijisho ry’uturutse kure, bityo bimutere ubushake bwo gusoma ibyanditse iruhande rwabyo.”

Igicumbi cy'indangagaciro ku biro by'umurenge wa Kinazi, akagari ka Gahashya.
Igicumbi cy’indangagaciro ku biro by’umurenge wa Kinazi, akagari ka Gahashya.

Yunzemo ati “ushyize ishusho y’agaseke, inkongoro, … hejuru y’igicumbi bishobora kurangaza ijisho ry’uturutse kure ntashishikarire gusoma ubutumwa bwanditse hasi kandi ari bwo dushaka ko abaturage bacu basoma, bakabugira ubwabo.”

Mu bijyanye n’itumanaho, hari imvugo ivuga ko uko ugenda ubwira umuntu ubutumwa, ubusubiramo, bituma agera aho akabugira ubwe. Buriya n’Abanyehuye bazagera aho ziriya ndangagaciro na kirazira babigira ibyabo.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka