Huye: Abaturiye umugi barashishikarizwa kuzitabira kwizihiza umuganura
Nyuma y’igihe kirekire hatabaho umunsi wagenewe umuganura mu buryo rusange mu gihugu, uyu mwaka noneho urateganyijwe, kandi ku rwego rw’igihugu uzaba ku itariki ya 1 Kanama. Mu Karere ka Huye na ho barateganya kuzizihiza uriya munsi ku itariki ya 1 Kanama nyine, nimugoroba.
Joseph Kagabo, umuyobozi w’ishami ry’ubutegetsi n’imicungire y’abakozi mu Karere ka Huye, ari na we uhagarariye itsinda ry’abari gutegura uyu munsi, avuga ko uku kwizihiza umuganura bizarangwa no kubyina, kwivuga, kuririmba, kuvuza ingoma .
Ngo hazabaho no gusobanurira abatazi umuganura, cyane cyane urubyiruko, uko wagendaga n’ibyiza byawo, “haba mu miyoborere ndetse no mu mibanire”.
Icyakora ngo nta gusangira amafunguro bizaba icyo gihe. Kagabo ati “turagenda tubyitoza buhoro buhoro. Ubungubu cyane cyane tuzashingira ku nyigisho, ariko ngira ngo mu myaka izaza tuzabinoza neza, dusangire ibyo twejeje, turusheho no gutanga amasomo agaragarira abana.”
Abanyehuye rero, baba abatuye mu mugi wa Butare kimwe n’abatuye mu mirenge yo mu nkengero zawo, barashishikarizwa kuzitabira ari benshi ibi birori bizabera mu nzu mberabyombi y’akarere ka Huye, guhera mu masaa kumi n’imwe za nimugoroba.
Ibirori byo kwizihiza umunsi mukuru w’umuganura byatangiye tariki 30/07/2014 mu mujyi wa Kigali hakorwa urugendo ruganije kwerekana bimwe mu biranga umunsi mukuru w’umuganura; ibi birori bikazasozwa tariki 01/08/2014.
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
umuco nyarwanda nusigasirwe maze abana bacu bazkure badaheranwa nmico yo hanze igiye kutumara ku byacu