Hagiye kubaho impinduka mu mitegurire ya ba Nyampinga mu Rwanda

Nk’uko byari bimaze iminsi bivugwa, hagiye kubaho impinduka mu mitegurire ya ba Nyampinga hano mu Rwanda mu rwego rwo guca akavuyo kabaga muri iki gikorwa aho wasangaga benshi batora Nyampinga batazi mu by’ukuri icyo bagamije cyangwa se ntibamukurikirane.

Makuza Lauren, umuyobozi Mukuru w’Umuco n’Iterambere (Director of Culture and Promotion) muri Minisiteri y’Umuco na Siporo, yadutangarije ko hari ikompanyi yamaze kwegukana umwanya mu ipiganwa ryo gutegura amarushanwa ya Nyampinga mu Rwanda no kubakurikirana (Management).

Makuza Lauren yagize ati: “icya mbere dushaka gukuraho ni uku organiza miss bikaba birarangiye. Dushaka kujya dutora miss maze nyuma tunamufashe kugira ngo ashobore kujya akora ibikorwa byiza kuko ikigaragara n’ubwo aba yagaragaje ubushobozi cyangwa ubuhanga, ariko ntabwo aba afite bwa bunararibonye…

Iyo company rero ni iyo kumwunganira kugira ngo ashobore kugira za platforms zo kugira ngo ibikorwa bye aba akoze bigaragare, ibi kandi bikazanakomeza mu mikorere y’ibintu by’aba miss no mu bigo by’amashuri.”

Yakomeje adutangariza ko muri iyo kompani hazaba harimo n’abantu bashinzwe igenzura (evaluation) ry’ibikorwa byagezweho cyangwa se biri gukorwa.

Makuza Lauren, umuyobozi Mukuru w'Umuco n'Iterambere muri Minisiteri y'Umuco na Siporo.
Makuza Lauren, umuyobozi Mukuru w’Umuco n’Iterambere muri Minisiteri y’Umuco na Siporo.

Yagize ati; “hari nk’igihe ujya kumva ukumva ngo university runaka igiye ku organiza igikorwa cya miss wajya kubona ukabona abakobwa baje mu kurushanwa ugasanga bafite ikibazo ntibari eloquent kandi miss should be eloquent. Agomba kuba ari wa muntu ushobora guhagarara imbere y’abantu akabagira inama…”.

Asanga ibi hari ubwo bituma hamwe bemera bagatora mu bo bafite n’ubwo baba badafite abujuje ibyangombwa bisabwa ngo biyamamarize uyu mwanya, kugira ngo nabo byitwe ko batoye kandi bikarangirira aho ntibabakurikirane.

Yagize ati: “Ibi byose usanga bigenda bitesha agaciro miss kandi ubundi miss ni competition igomba kujyamo abana beza kandi b’abahanga. Igomba kujyamo abantu bafite mu mutwe cyane cyane ko ari nacyo kiba kigenderwaho cyane.”

Makuza kandi yongeyeho ko kuva ubu hazajya habaho itariki ihamye yo gutora Nyampinga w’u Rwanda. Ibindi bijyanye n’ibyo gutora Nyampinga w’u Rwanda ndetse no gutangaza amazina y’iyi kompanyi yatsindiye iki gikorwa, bizakorwa mu gihe kitarambiranye ubwo hazaba hatumijwe inama n’abanyamakuru.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka