Gakenke: Amazina y’amagenuro ngo atera abana ipfunwe

Abanyarwanda muri rusange cyane cyane abo hambere bakunda kwita abana babo amazina bashingiye mu gihe barimo, umubano bafitanye n’abavandimwe, abaturanyi n’abo ubwabo bashaka kugira icyo babaningura cyangwa bababwira.

Ayo mazina usanga atari meza kuko aba arimo inkyuro cyangwa ubwishongozi. Nubwo ayo mazina ari menshi hari azwi cyane ashingiye ku mubano mubi w’abaturanyi, ingero ni Mbamubanzi, Mbarimombazi, Nturanyenabo n’andi.

Umubyeyi witwa Nyiramatabaro Jean d’Arc wo mu karere ka Gakenke avuga ko ayo mazina atera abana ipfunwe agashaka no kuyahinduza, aho agira ati: “Hari nk’abitwa Nturanyenabo, Ndimubanzi, Sinturanyenabo mbese amazi ubona afite aho yerekeza, niyo uganiraye n’abo babyeyi wumva hari uwo acyurira cyangwa aningura.

Nkuwitwa Nturanyenabo aratangira akibaza impamvu papa we yamwise Nturanyenabo, akamubwira ko hari umuntu batumbikanaga….umwana akumva ataturana n’abanzi…”

Uretse ayo mazina hari n’andi ajyanye n’umubano w’ababyeyi bafitanye bo ubwabo (umugabo n’umugore) nka Shirumuteto, Bapfakurera, Bapfakwita, Ndererabandi n’andi agaragaza umubano mubi hagati yabo aho umwe (umugabo) abwira umugore abinyujije mu izina yise umwana we.

Umugabo w’imyaka 52 witwa Repubulika David akomoka mu Kagali ka Kintare, Umurenge wa Kivuruga na we afite ry’irigenurano, iri zina yaryiswe na babyeyi kubera ko yavutse muri Mutarama 1961 u Rwanda rukibona ubwigenge.

Avuga ko izina rye nubwo ari irigenurano nta kibazo ryamuteye mu buzima kuko atari ribi habe na gato, abaturage bararimuhamagara akumva ko bimushimishije. Repubulika ari nayo u Rwanda rw’iki gihe rugenderaho ni nziza kandi irakomeye.

Agira ati: “Biranshimisha kuba naravutse kuri Repubulika, kandi Repubulika ihagaze neza iyobowe na Perezida Paul Kagame.”

Si byiza kwita umwana izina ry’irigenurano kuko rishobora no kumukuririkana mu buzima ibyo umubyeyi yamwaturiyeho bikamubaho.

“Ubundi nta n’impamvu yo kugira ngo ugenure umwana wawe, burya umwana iyo umwise nabi hari igihe izina rimukongera (rimukurikirana), rwose kugenura umwana si byiza ahubwo wagombye kumwitirira ikintu cyiza…” uko ni ko Repubulika David abivuga.

Nyiramatabaro ati: “Kubera ko byose tubikesha Imana, amagenurano usanga yagabanutse, abenshi bitirira abana babo ku Mana, ni byiza, umwana nta pfunwe akurana kenshi bagira ayo mazina y’amagenurano akumva yarihinduza kuko yumvaga rimubangamiye…”.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nyiranzamurerericyimanayamumpereye

Lea Maribori yanditse ku itariki ya: 5-11-2013  →  Musubize

Ok murakoze gukora iyi nkuru nge nagirango muzambwire inzira umuntu yacamo ahinduza izina nkiri ry’irigenurano muzaba mukoze Murakoze uwabimenya yambwira kuko nange mfite icyo kibazo.

Theoneste yanditse ku itariki ya: 30-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka