Daniella Rusamaza niwe Nyampinga wa ISAE 2011

Daniella Rusamaza ni we wegukanye umwanya wa mbere mu bakobwa bahiga abandi mu bwiza (Nyampinga) mu ishuri rikuru ry’ubuhinzi n’ubworozi (ISAE) mu mwaka wa 2011.

Mu marushanywa yabaye tariki 17/12/2011, Rusamaza wiga mu mwaka wa gatatu mu ishami ry’iterambere ry’icyaro (rural development) yegukanye umwanya wa mbere n’amanota 76.8%.

Ariane Nayituliki yegukanye umwanya wa kabiri (igisonga cya mbere) naho Liliane Umutoni yegukana umwanya wa gatatu (igisonga cya kabiri).

Mu byo Rusagara n’ibisonga bye bahembwe harimo kurara muri Hotel Gorilla nyuma yo kwakirirwa muri Silver Back Hotel.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ariko genda mashuri y’ubuhinzi waragowe. ndebera nawe abo ba miss yewe? ubwo se habaye amarushanwa cg habuze abayajyamo bapfa gufata abaje bose? twajyaga twibwirako byahindutse none kugeza nubu abahinzi batandukannye n’abiga business cg management kabisa. slt, mugerageze kuduha inkuru irambuye waggirango namwe bayiboherereje kuri phone.

Kiiza yanditse ku itariki ya: 19-04-2012  →  Musubize

muratu resuma wana! mujye mushyiraho amafoto uko yakabaye kandi muvuge inkuru mu buryo bwimbitse, summary no!!!

jose mary yanditse ku itariki ya: 23-02-2012  →  Musubize

Mwagiye muduha inkuru irambuye iriho n’amafoto ahaije!?

D7 yanditse ku itariki ya: 19-12-2011  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka