Burera: Umubyeyi wabyaye aherekezwa n’abantu benshi bagenda n’amaguru baririmba

Abaturage bo duce dutandukanye two mu karere ka Burera batangaza ko guherekeza umubyeyi wabyariye kwa muganga bakamugeza mu rugo ari umuco wabo ngo kuko baba bishimira ko umuryango wabo wungutse undi mwana.

Muri utwo duce iyo umubyeyi yabyariye kwa muganga abandi babyeyi b’aho atuye bajya kumusura kwa muganga ndetse yataha bakamuherekeza bagenda n’amaguru bamuririmbira inzira yose kugera mu rugo iwabo, nubwo aho baba bagiye baha ari kure.

Mu nzira bataha bagenda n’amaguru, usanga uwo mubyeyi wibarutse aherekejwe n’abantu biganjemo abagore bagenda baririmba, babyina, bavuza impundu, bakoma amashyi ndetse banavuza ingoma, amajerekani cyangwa amadebe bishimira urwo ruhinja rwavutse.

Uko bagenda mu nzira baba bakikije uwo mubyeyi wabyaye nawe ateruye umwana mu ntoki, yananirwa abandi babyeyi bakamwakira.

Abaherekeza umubyeyi wabyaye baba biganjemo abagore baturuka mu miryango y'uwabyaye cyangwa iy'imugabo we.
Abaherekeza umubyeyi wabyaye baba biganjemo abagore baturuka mu miryango y’uwabyaye cyangwa iy’imugabo we.

Uwo muco ugaragara cyane mu karere ka Burera, ubona abawukora bawishimiye kuko iyo baherekeje umubyeyi wibarutse bose baba bagaragaza akanyamuneza mu maso. Abatawuzi nabo usanga bari ku mihanda bahagaze bareba abo baherekeje uwo mubyeyi, batangaye.

Bamwe mu bagore bo mu karere ka Burera twaganiriye bavuga ko abajya guherekeza umubyeyi wibarutse umwana ari abo mu muryango w’uwo mubyeyi ndetse n’abo mu muryango w’umugabo we.

Ngo abajya guherekeza uwo mubyeyi babararika ariko iyo uwararitswe atagiye kwifatanya n’abandi guherekeza uwo mubyeyi nta kibazo bitera nubwokuba ari ukwica umuco.

Uwamariya Blandine, umwe mu bagore twaganiriye, avuga ko iyo batashye bakagera mu rugo, bavuye guherekeza uwo mubyeyi, bahasanga abandi babategereje ubundi bagakora ibirori. Agira ati “…tugera no mu mago tukabyina tuba twaguze imisururu twayisize mu mago.”

Nubwo yaba afite imodoka ntibibabuza kumuherekeza

Uwamariya akomeza avuga ko n’iyo umubyeyi wibarutse yaba afite imodoka cyangwa se afite ubushobozi bwo kuyikodesha ntibibabuza kumuherekeza bagenda n’amaguru kandi banamusanganiye kwa muganga aho yabyariye.

Umubyeyi wabyariye kwa muganga ataha aherekejwe n'abantu benshi.
Umubyeyi wabyariye kwa muganga ataha aherekejwe n’abantu benshi.

Agira ati “Nubwo yaba yishoboye, niwo muco, imodoka yamugeza mu rugo ariko agasanga yo abaturage buzuye yo. Ariko no ku bitaro twamusanzeyo.”

Nyirampakaniye Josephine yongeraho ko iyo umubyeyi wibarutse afite umugabo w’umumotari, uwo mugabo we n’abandi bamotari bagenzi be bajya kumutwara ariko abandi basigaye bakagenda n’amaguru bakamusanga mu rugo iwabo.

Agira ati “Niba uri umumotari, baragenda bamara kugenda noneho moto zikamutwara, umubyeyi n’abamuherekeje bakagenda abandi basigaye inyuma nabo bakamusanga mu rugo, ubwo tukishimira umubyeyi…ni ibyishimo tuba twishimiye nyine ko twungutse umwana w’umuntu n’ubundi.”

Nyirampakaniye akomeza avuga nta mubyeyi ushobora kubura abamuherekeza. Agira ati “Nubwo baba bake ntiwabura n’icumi. Hari n’uwabona na 80 cyangwa 100 biterwa n’umuryango uko uba ungana.”

Abo bagore twaganiriye bavuga ko mbere amavuriro ataraba menshi mu karere ka Burera ngo abagore babe ariho bajya kubyarira, abagore benshi babyariraga mu ngo zabo. Muri icyo gihe nabwo abo mu muryango y’umugore wabyaye ndetse n’abo ku mugabo we n’abandi bazaga kubashimira, banishimira uruhinja babyaye.

Iyo umubyeyi amaze iminsi abyaye baramugejeje mu rugo bakomeza kumusura.
Iyo umubyeyi amaze iminsi abyaye baramugejeje mu rugo bakomeza kumusura.

Uwamariya agira ati “(twabyariye mu rugo) baraduhembaga. Mugenzi wawe akazana nk’ipfukire (ibihembo bazanye mu duseke) n’ikijerekani cy’umusururu…n’umubyeyi wawe akaguhemba…”.

Abo bagore bakomeza bavuga ko guhemba umubyeyi wibarutse ari no “gushimira Imana” ko yakize kandi banagira ngo asubize munda yavuyemo uwo mwana.

Bakomeza bavuga ko ariko uwo muco wo guherekeza umubyeyi bagenda n’amaguru ari benshi baririmba usigaye hake mu karere ka Burera kubera iterambere. Gusa ariko ngo aho usigaye barawishimira kuburyo batawureka.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 15 )

VRAIMENT KIBA NAHANDI UGO MUCO GWAKWIMAKAZWA COKORA BYABA BZA PE! Muire Amahoro & Kacikaci

BOSCO yanditse ku itariki ya: 6-09-2013  →  Musubize

Uyu muco ni mwiza cyane natwe i Kigali tuwigane peeeee

xxxx yanditse ku itariki ya: 30-07-2013  →  Musubize

yoo!nubwiza cyane nuko twese tubigenje dutyo kuboneza urubyaro twabireka.

chantal kalisa yanditse ku itariki ya: 25-07-2013  →  Musubize

uyu muco ni mwiza cyaaane! iyaba wakwiraga hose mu rwanda

bosco yanditse ku itariki ya: 25-07-2013  →  Musubize

nukuri birashimishije pe!

picu yanditse ku itariki ya: 25-07-2013  →  Musubize

Uyu muco nimwiza cyane urwanda rubishoboye rwawigira ho. Icyo nasaba umunyamakuru munkuru utaha nuko yatugeza ho uburyo icyo bita umuryango gikomeye (gifite agaciro) kurusha abategetsi baba batowe. Kuburyo imanza hafi yazose muri burera zicibwa mumuryango bikazaja munkiko ari uko byakomeye. Igishimishije ni ibihano baca abakoze amakosa

kigunda yanditse ku itariki ya: 25-07-2013  →  Musubize

Ahubwose wagize ngo nuwo muco bafite mwiza gusa nashimishijwe nuko batwerera umuntu yagize ubukwe baguha 1/2 cyikinyobwa wazanye ubundi ikindi 1/2 ndavuga amacupa atandatu 6 akaba ayanyirubukwe kandi ugasanga bishimye ureke mu bugesera utwerera wateze nimodoka ugataha nta na fanta bahaye uwo uhetse.

Yves yanditse ku itariki ya: 23-07-2013  →  Musubize

biranejeje cyane yaba nahandi byashobokaga byagakozwe!

hagenimana yanditse ku itariki ya: 21-07-2013  →  Musubize

Nubundi kuva kera umuco watangiriraga I Burera ugakwirakwizwa mugihugu hose. None rero reka wamamare mugihugu cyose. Ibi nabyo reka abanyamahanga bazaze kubitwigiraho abo bizarakaza bazarakare. Biranejeje kuburyo binandenze. Ahubwo nimodoka zige ziva munzira tunyureho tumuherekeje.

Kanamugire Kamili yanditse ku itariki ya: 20-07-2013  →  Musubize

Mbega byiza weee!Agahugu umuco akand’uwako!Muri abantubeza peee!Urukundo rujye rukomeza rubarange nk’abanyarwanda!

akagabo john yanditse ku itariki ya: 20-07-2013  →  Musubize

Mbega byiza weee!Agahugu umuco akand’uwako!Muri abantubeza peee!Urukundo rujye rukomeza rubarange nk’abanyarwanda!

akagabo john yanditse ku itariki ya: 20-07-2013  →  Musubize

Mbega byiza weee!Agahugu umuco akand’uwako!Muri abantubeza peee!Urukundo rujye rukomeza rubarange nk’abanyarwanda!

akagabo john yanditse ku itariki ya: 20-07-2013  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka