Benshi mu bagore bagira uruhare mu gucibwa inyuma n’abo bashakanye

Bamwe mu bagabo batangaza ko abagore benshi aribo batuma abagabo babo babaca inyuma ngo kuko iyo bamaze gushaka bahindura imyitwarire. Aba bagabo bavuga ko abagore benshi iyo bamaze kugera mu ngo zabo bahinduka cyane, ugasanga bafashe indi sura.

Nsengiyumva Joseph akora akazi ku gutwara abantu kuri moto i Kabuga avuga ko bitangira umugore agukunda, akwitaho ndetse akanakubaha ariko nyuma bikaza guhinduka.

Hano atanga urugero avuga ko iyo umuntu agishakana n’umugore usanga agushyuhiriza amazi yo koga, nijoro ntabe yarya umugabo ataraza, ariko ngo iyo bamaranye amezi atanu ntaba akinamushyirira amazi mu rwiyuhagiriro, cyangwa ngo abe yamutegereza ngo barye, ahubwo atangira kumubaza aho yari yatinze.

Ikindi ngo iyo umugore atangiye kugenda ahindura imico bituma urukundo rugabanuka n’imibiri igahagana bigatuma umugabo ajya gushaka umunezero ahandi.

Amwenyura, Nsengimana yagize ati : "erega burya uko umugore abyaye niko abyara ingeso kandi ahanini iza itari nziza."

Tunguhore Isaac ufite umugore umwe n’umwana umwe avuga ko igituma abagore bacibwa inyuma ari uko usanga rimwe na rimwe bigira nabi bakanga gukora imibonano mpuzabitsina n’abagabo babo bavuga ngo bararwaye. Yagize ati "ubu se nk’ubu uwanjye muciye inyuma naba nkosheje? Dore ubu amaze icyumweru atampa (hmmmm tudatera akabariro)!"

Tunguhore yavuze ko ahanini abagore ari bo babyikururira ngo kuko ntiwamara igihe kingana n’iminsi irindwi uryama uteye umugabo ikibuno ngo abure kwigira ahandi.

Ikindi uyu mugabo yagarutseho ni uko ngo hari abagore bamara gushaka bundi mu kanwa kabo ntihongere gusohokamo ijambo riryoheye ugutwi, ahubwo bagahorana umwanga n’umushiha. Ngo hari n’abandi bamara gushaka bagatandukana no kwiyitaho, kwisiga, kwambara neza babiheruka batarabyara umwana wa mbere. Yongeraho ati "erega burya isuku n’amagambo ava mu mugore nibyo bimuryoshya."

Tunguhore avuga ko nta mpamvu yo kugirango umugore yumve ko yafatishije ngo ubundi yitware uko ashaka.

Abagore bo bavuga ko ari ingeso na kamere mbi z’abagabo. Ineza Solange, umubyeyi w’imyaka 28 y’amavuko ku isaha ya saa saba n’iminota 43 yari arimo azunguza (acuruza) inkweto hafi ya gare yo mu Giporoso mu mujyi wa Kigali. Avuga ko amaze imyaka ibiri atabana n’umugabo we. Batandukanye kubera ko yamucaga inyuma.

Ineza avuga ko gucibwa inyuma bitavuga ko umugore aba yitwaye nabi ngo ahubwo ni ingeso abagabo baba bifitemo. Yagize ati "uwanjye yatangiye gushurashura nkibyara umwana wa mbere, ntaranacupira ! Jye mbona ari ingeso na kamere mbi zabo."

Akomeza avuga ko abagabo bagira kamere yo kwikunda no kwikakaza. Iyo akubajije ikintu ukamusubiza nta bwoba abona wamusuzuguye agatangira kujya gushaka abamwumva kukurusha, ngo naho ibyo kwisiga no gucya ntacyo bivuze ku mugabo wamaze kuraruka.

Urubuga rwitwa cheatingways.com rugaragaza impamvu eshanu zituma abagabo baca inyuma abagore babo harimo : kumva urugo rwe rutamuhaza, kuba umugore atakiyitaho, kurambirwa gukorera imibonano mpuzabitsina mu rugo rwe, kuba atarigeze akunda umugore we. Impamvu ya gatanu ni iy’ingeso.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka