Basanga Ikinyarwanda gishobora gukendera hatagize igikorwa

Abanyeshuri biga mu ishuri rikuru ry’Ubumenyingiro IPRC Kigali barasaba ko hagira igikorwa kugira ngo ururimi rw’Ikinyarwanda rukomeze kuvugwa neza kandi rukomeze guhuza Abanyarwanda.

Abanyeshuri basabwe guhugukira umuco n'ururimi bihuza Abanyarwanda.
Abanyeshuri basabwe guhugukira umuco n’ururimi bihuza Abanyarwanda.

Babivuze ubwo hatangizwaga inteko y’ururimi n’umuco bya Kinyarwanda muri iryo shuri kuri uyu wa gatatu tariki 30 Ugushyingo 2016.

Bari bari kwerekanaga ko iterambere rigenda rizana ibintu bishya, ndetse abantu benshi bakavuga Ikinyarwanda uko babishatse , bigatuma abakiri bato bakura badafite indangagaciro zisigasira umuco n’ururimi ruhuza abanyarwanda arirwo Kinyarwanda.

Aba banyeshuri bavuga ko hakwiye ingamba zikomeye kugira ngo Abanyarwanda bumve ko umurunga w’ubumwe bwabo ari ururimi rwabo n’umuco wabo w’Ikinyarwanda bityo hakaba hakwiye gufatwa ingamba kugira ngo bidakendera, abanyarwanda bagatakaza indangamuntu n’ubumwe bwabo.

Hatowe inteko y'ururimi n'umuco.
Hatowe inteko y’ururimi n’umuco.

Komera Yvette yagize ati “Tudasigasiye ururimi rwacu n’umuco wacu byacika tugatakaza indangamuntu yacu, hari ibyo tuzi n’ibyo dukeneye kwiyunguramo ubumenyi, ni byiza ko tubihagurukira, tumenye ntibavuga bavuga, tumenye indangagaciro na kirazira biduhuza nk’Abanyarwanda.”

Uwatorewe kuyobora iyi nteko y’ururimi n’umuco mu ishuri rikuru rya IPRC Kigali, wahawe izina ry’”intebe” Mukeshimana Claude akaba n’umwarimu w’indimi muri iri shuri yavuze ko bagiye kwihatira guhuza ururimi n’umuco.

Bakazibanda ku mivugire n’imyandikire y’Ikinyarwanda, bakazigisha abanyeshuri agaciro n’amasomo y’imihango ya Kinyarwanda, bagashyiraho amarushanwa n’ibitaramo bihoraho ku muco bya kinyarwanda kandi bagahwitura abazatezuka kuri byo.

Ati “Twashyizeho abakungurambaga bazadufasha guhwitura babereke uburyohe n’ibyiza by’ikinyarwanda, ufite icyo arusha abandi agisangize abandi.”

Umuyobozi w’iri shuri rya IPRC Kigali, Eng. Diogene Mulindahabi yavuze ko bidashoboka kwigisha umuntu udafite umuco n’indangagaciro zikwiye, bityakizera ko iyo nteko izafasha abanyeshuri kwiga neza ubumenyi ngiro kandi bakaba abantu bafitiye akamaro igihugu cyabo.

Ati “Tuzafasha kugira ngo iyi nteko ikore neza dufatanyije, twigisha ubumenyi ngiro ariko ntacyo byaba bimaze tudafite abantu bafite umuco n’indangagaciro zikwiye, ni byiza kuba umunyarwanda wuzuye ukunda igihugu cye kandi witeguye kugiteza imbere aho ariho hose.”

Nsanzabaganwa Modeste waje nk’intumwa y’inteko y’ururimi n’umuco ku rwego rw’igihugu, yasabye aba banyeshuri kudacika intege bagakunda umuco n’ururimi rwabo byo bumwe nyabwo bw’abanyarwanda, abizeza imfashanyigisho no kubaba hafi muri iyi gahunda.

Inama y’umushyikirano ya 13 yari yasabye ko mu mashuri yose yaba amato n’amakuru na za kaminuza gushyiraho ingamba zo guteza imbere ururimi rw’Ikinyarwanda no kwimakaza indangagaciro z’umuco Nyarwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nange byanyobeye pie reba amabanke dufite murwanda ariko ugasnga borodero zabo nta kinyarwanda kiriho kandi zikorera murwa nabazigana arabanyarwnda koprdu igira akaborodero gatoya ariko usangaho indimi zose izindi kuki batagishyiraho ibyobi kandi gasumuni yarabivuze akina komedi hari inzego zose bireba ngewe mbona abana barikuvuka ntanagike bazamenya no mumashuri ntamwanya mumimi bakigisha murakoze

ntabareshya jean pierre yanditse ku itariki ya: 3-12-2016  →  Musubize

nihatagira igikorwa ikinyarwanda kizakendera burundu.nkatwe abene gihugu tugomba kurubungsbunga.gute rero ?duhere kubayobozi muminsi mikuru cg munama bage bavugs mururimi twe abene gihugu twiyumvamo twese.aho kubwira abandi?ndibaza ese ntimujya mwitabira inama so hanze mubindi bihugu?nine mwagiye mugasanga inama cg ibiganiro biri mu rurimi rw’ikinyarwanda bavuga mu rurimi rwabo.natwe rero turusigasire maze turuvuge neza tutarungamo amagambo ya mahana.
Abayobozi bage bategura imbwirwaruhame neza mukinyarwanda hanyuma nusemura asemurire abanyamahanga aho kuba Abanyarwanda.

alias yanditse ku itariki ya: 2-12-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka