Abanyarwanda baba muri Malaysia bagiye gutora Nyampinga

Abanyarwanda babarizwa muri Malaysia bagiye gutora Nyampinga nk’uko twabitangarijwe n’umwe mu Banyarwanda babayo uzwi ku mazina ya Esggy Shumbusho.

Nk’uko kandi binagaragara ku rukuta rwabo rwa facebook arirwo 2013missrwandamalaysia ndetse no ku rubuga rwa http://www.missrwandamalaysia2013.com/Contestants.html

Aya matora yaratangiye, umuhango wo kuyasoza no kumenya Nyampinga uzaba watowe bikazaba tariki 18.10.2013 bikabera muri Limkokwing University of Creative Technology, Kuala Lumpur muri Malaysia.

Abanyarwandakazi bahatanira uyu mwanya harimo Pamela Rwigema w’imyaka 21 y’amavuko, Queen Elodie Cyuzuzo w’imyaka 20, Agiraneza Rebecca w’imyaka 20 na Violet Mahoro w’imyaka 20.

Pamela urangwa na nimero ya 7, afite inzozi zo kugira umwuga umutunga akanagira ubushobozi mu mafaranga, kuzenguruka isi no kugira urugo rw’inzozi ze.

Abanyarwanda bahatanira ikamba rya Nyampinga (Miss) Rwanda Malaysia.
Abanyarwanda bahatanira ikamba rya Nyampinga (Miss) Rwanda Malaysia.

Queen Elodie Cyuzuzo urangwa na nimero 3 afite inzozi zo kugira ikintu gikomeye akorera igihugu cye cy’u Rwanda mu kugiteza imbere ndetse n’isi muri rusange yifashishije ubumenyi asanganywe n’ubundi azagenda agira.

Agiraneza Rebecca afite inzozi zo kuzakora neza umwuga we ujyanye n’ibyo yiga (Pharmacy) ndetse no gukora ibikorwa bizagirira akamaro abantu mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Violet Mahoro we ngo yifuje buri gihe kuzavamo umunyamideli.

Gutora Nyampinga ni ukunyura ku rubuga rwa www.missrwandamalaysia2013.com ndetse no ku rukuta rwabo rwa facebook kuri https://www.facebook.com/MissRwandaMalaysia?sk=app_278465152274055

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka