Umunsi Mpuzamahanga w’Ingoro z’Umurage urizihirizwa i Rwesero mu karere ka Nyanza

Ku rwego rw’igihugu umunsi mpuzamahanga wahariwe Ingoro z’Umurage urizihizwa kuri uyu wa 17/05/2013 ku Rwesero ahubatswe ingoro y’ubuhanzi n’ubugeni mu karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo.

Mu kiganiro umuyobozi w’ingoro z’umurage w’u Rwanda, Alphonse Umuliisa yahaye abanyamakuru ku mugoroba wa tariki 16/05/2013 yavuze ko mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ingoro z’umurage bari bwifatanye n’impuguke zituritse mu bihugu bya Nigeriya, Afurika y’epfo, Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, Uganda na Kenya.

Zimwe muri izo mpuguke mu bugeni n’ubuhanzi zari zimaze iminsi zinahugurira aho ku Rwesero bamwe mu Banyarwanda kugira ngo barusheho kunoza ibikorwa by’ubugeni n’ubuhanzi buteye imbere kandi bukurura ba mukerarugendo binjiza amadovize mu gihugu.

Alphonse Umuliisa, umuyobozi w’ingoro z’umurage w’u Rwanda, yasobanuye ko mu ngoro y’ubugeni n’ubuhanzi iri ku Rwesero mu karere ka Nyanza ubu hatangiwe gukorerwamo ubuhanzi bushingiye ku mafoto agaragaza umuco n’amateka by’Abanyarwanda bo hambere.

Alphonse Umuliisa umuyobozi w'ingoro z'umurage w'u Rwanda atanga ikiganiro.
Alphonse Umuliisa umuyobozi w’ingoro z’umurage w’u Rwanda atanga ikiganiro.

Agira ati : « Gukoresha amafoto ni bumwe mu buryo bugaragaza ibintu uko biri kandi mu gihe gito gishize dutangiye kubukoresha bigaragara ko abantu babukunze».

Ubuyobozi bw’Ingoro z’umurage w’u Rwanda ngo bufite gahunda yo gutarura ibintu byose bijyanye n’amateka n’umuco by’Abanyarwanda kandi ahantu ndangamateka hagaragara hirya no hino mu gihugu hagafatwa neza birushijeho.

Mu Rwanda ubu harabarurwa ahantu 110 hashobora gufatwa neza hagakurura abanyamahanga batari bake ndetse n’Abanyarwanda ubwabo ntibahatangwe ; nk’uko Alphonse Umuliisa umuyobozi w’ingoro z’umurage w’u Rwanda yabitangaje.

Umushyitsi mukuru mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’Ingoro z’umurage biteganyijwe ko aza kuba ari Minisitiri w’u Rwanda, Mitali Protais ufite umuco mu nshingano ze nk’uko byemejwe n’ubuyobozi bw’ingoro z’umurage w’u Rwanda muri icyo kiganiro bwagiranye n’abanyamakuru.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka