Umukecuru w’imyaka 118 arasobanura uko byari byifashe hambere

Nyirabagenzi Elevaniya, umukecuru utuye mu mudugudu w’Akinyenyeri mu kagari ka Cyinzovu mu murenge wa Kabarondo mu karere ka Kayonza ari mu bantu bakuze cyane mu Rwanda, kuko ngo yavutse umunsi umwe mbere y’uko intambara yitiriwe Rucunshu itangira.

Uyu mukecuru avuga ko yavutse ku ngoma ya Rwabugiri rwa Rwogera, ariko ntazi neza umwaka yavutsemo. Gusa ngo yakuze ababyeyi be (Rugumiriza na Gacaca) bamubwira ko bamubyara haciyeho umunsi umwe gusa intambara yo ku Rucunshu igahita iba.

Iyi ntambara abantu ntibavuga rumwe ku mwaka yabayemo, ariko benshi bahuriza ku myaka iri hagati ya 1896 na 1899, kuko ugenekereje ngo cyaba ari cyo gihe umwami Rwabugiri yatanze.

Ibi bivuze ko uwo mukecuru yaba afite imyaka iri hagati ya 115 na 118, ugendeye kuri iyo myaka bavuga intambara ya Rucunshu yaba yarabereyeho.

Uyu mukecuru yaba afite imyaka iri hagati ya 115 na 118 ugendeye ku myaka bavuga intambara yo ku Rucunshu yabereyeho.
Uyu mukecuru yaba afite imyaka iri hagati ya 115 na 118 ugendeye ku myaka bavuga intambara yo ku Rucunshu yabereyeho.

Nyirabagenzi avuga ko ubwo yavukaga se (Rugumiriza) yari yaratabaranye n’uwitwa Rwabukumba rwa Runiga wa Bishi. Umugore wa Rugumiriza ari na we nyina wa Nyirabagenzi ngo yari ku nda.

Hashize iminsi ngo Rugumiriza yamenyeshejwe ko umugore we yabyaye bamutumaho ngo ajye kwita izina ariko ntiyashobora kujyayo kuko yatinyaga ko umwami Rwabugiri yamunyaga, dore ko ngo yari umugaragu i Bwami.

Icyo gihe Rugumiriza ngo yohereje intumwa ivuga ko umugore we yasohora umwana akamushyira mu bikingi by’amarembo akamwita Nyirabagenzi, kandi agahita azinga ibirago n’ibyahi bahunga kuko i Bwami intambara yari ishyamiranyije abana b’umwami Rwabugiri barwaniraga ingoma yari irimbanyije, nk’uko uyu mukecuru yabidusobanuriye.

Ati “Data aratabara ajyana na Rwabukumba rwa Runiga wa Bishi ngo yasize mama ari ku nda. Mu bwere bwa Rwabugiri, inkota yaravugaga ni cyo gihe navukiye. Data [atuma Rwabukumba] aramubwira ati genda umushyire mu bikingi, ati maze umwite Nyirabagenzi maze uzinge ibirago uzinge ibyahi tugende. Uragira ngo bazanyage?”

Nyirabagenzi ngo yavutse umunsi umwe mbere y'intambara yo ku Rucunshu.
Nyirabagenzi ngo yavutse umunsi umwe mbere y’intambara yo ku Rucunshu.

Uyu mukecuru aracyabasha kwivana mu nzu akajya kota akazuba hanze n’ubwo bigaragara ko asusumira. Aracyabasha no kubona neza ibintu biri nko mu ntera ya metero 50, ariko nta kibasha kumva neza kuko bisaba ko umuntu baganira avuga cyane kandi amwegereye.

Yabyaye abana 6 bose bitaba imana hashira imyaka 10 atongeye kubyara

Nyirabagenzi yarongowe na Yohani ku ikubitiro babyara abana batandatu bose bitaba Imana, hashira imyaka 10 batongeye kubyara.

Sebukwe wa Nyirabagenzi ngo yasabye ko umukazana we yakwirukanwa kuko ngo babonaga azaca umuryango, ariko Yohani yanga kumva ibyo se yamubwiraga ntiyirukana umugore we.

Nyuma y’imyaka 10 ngo bongeye kubyara abandi bana batandatu, baza guhungira mu gihugu cya Uganda mu mwaka wa 1959. Babiri muri abo bana batandatu na bo bitabye Imana, ubu hakaba hasigaye abandi bane.

Umuhungu muto wa Nyirabagenzi witwa Nsengiyumva Samuel ufite imyaka 58, avuga ko iyo arebye imyaka uwo mubyeyi wa bo amaze babibona nk’igitangaza cy’Imana, dore ko uwo Yohani umugabo wa Nyirabagenzi akaba na se w’abo bana na we ngo yitabye Imana mu mwaka wa 2010 na we amaze kuzuza imyaka 120, nk’uko Nsengiyumva abivuga.

Aba ni bamwe mu buzukuru be bakomoka ku muhugu we muto kugeza ubu na we ufite imyaka 58 y'amavuko.
Aba ni bamwe mu buzukuru be bakomoka ku muhugu we muto kugeza ubu na we ufite imyaka 58 y’amavuko.

Kugeza ubu abana bakomoka kuri Nyirabagenzi na Yohani barenga 60 nk’uko umwe mu buzukuru be yabidutangarije. Imibare baheruka yo mu mwaka wa 2010 ubwo Yohani yatabarukaga ngo yagaragazaga ko hari abuzukuru 34, abuzukuruza 34 n’ubuvivi bubiri. Gusa ngo uyu mubare ushobora kuba wariyongereye kuko hari n’abandi bavuka ntibihite bimenyekana bitewe n’uko uyu muryango utatanye mu Rwanda no muri Uganda.

Umwami Rudahigwa ngo yakundaga u Rwanda cyane

Nyirabagenzi avuga ko yavutse ku ngoma ya Rwabugiri ariko ngo amateka y’iyo ngoma nk’uko yagiye ayabwirwa n’ababyeyi be ngo ntiyabaye meza nk’amateka y’ingoma y’umwami Rudahigwa. Rudahigwa ngo yajyaga asura abaturage ndetse ngo mbere gato y’uko abazungu bamwica yasuye abaturage b’i Kabarondo.

Aha ni ho ahera avuga ko ingoma ya Rudahigwa abaturage bayibonagamo cyane kuko yabisanzuragaho kurusha uko Rwabugiri yisanzuraga ku baturage.

Nyirabagenzi aracyabasha kwivana mu nzu akajya kota akazuba n'ubwo bigaragara ko asusumira.
Nyirabagenzi aracyabasha kwivana mu nzu akajya kota akazuba n’ubwo bigaragara ko asusumira.

N’amarangamutima menshi Nyirabagenzi yagize ati “Rudahigwa yaciye ahangaha aradusuhuza, bashaka kutubuza kumusuhuza na we ati nimureke abana bankoreho, nimureke abagore bamfate, nibwo Makabutura yahise amwica, ni uko Rudahigwa agenda agiye apfira u Rwanda”.

Icyo avuga ku bakobwa batwara inda z’indaro muri iki gihe

Mu mateka yo hambere iyo umukobwa yatwaraga inda y’indaro baramwoheraga kuko byafatwaga nk’ishyano ryaguye mu muryango. Nyirabagenzi avuga ko hari benshi mu bakobwa yiboneye ubwe babohera kubera ko batwaye inda z’indaro.

Ati “Hari n’uwo bajyanye mu kuzi ka Nyiramirera kari hepfo y’iwacu bamwohereye ntibamuhezayo, sinzi abagiye gutwika umunyu w’ibikangaga w’umuberanya basanga amaboko ahezemo baherako bamuvanamo. Bamusohoroye aherako akubita umwana hasi [arabyara]”.

Uyu mukecuru avuga ko gutwara inda y’indaro byari amahano akomeye mu muryango, kandi ngo umukobwa watwaye iyo nda ababyeyi be bagombaga kumutanga akajya koherwa kuko iyo batamutangaga bicwaga. Cyakora ngo abona ubu hari impinduka nziza kuko umukobwa watawaye inda batakimwohera.

Ati “Ikinyendaro se kiracyaba hehe? Nta kinyendaro kiriho, umukobwa iyo akuze arabyara. Iyo ubonye agendana n’umuhungu amushaka amutera inda nta kibazo. Nta kinyandaro kikibaho, ni umwana nk’abandi. Maze ukareba uyu mwana ahuye nawe, bati ni bakwicire umwana, Rudahigwa yabivanyeho ati umwana ni umwana nk’abandi. Kandi rero noneho bazi ko ari igihano kibi”.

Mu mwaka wa 2010 ubwo umugabo we yitabaga Imana ku myaka ye 120, abakomoka kuri uyu mukecuru n'uwo mugabo we bageraga kuri 70.
Mu mwaka wa 2010 ubwo umugabo we yitabaga Imana ku myaka ye 120, abakomoka kuri uyu mukecuru n’uwo mugabo we bageraga kuri 70.

Mu bindi Nyirabagenzi yishimira harimo kuba umwana w’umukobwa asigaye ajya kwigana n’umuhungu kandi mbere umukobwa atarasohakaga mu nzu, kandi bakundana umuhungu akajya gusaba uwo mukobwa bitabaye ngombwa ko umukobwa bamuhitiramo umugabo nk’uko byahoze.

Uyu mukecuru ngo asanga abantu bavuka iki gihe bitoroshye ko baramba nk’uko abo hambere barambaga, ahanini kubera uburyo bihe byagiye bihinduka bigatuma hatakiboneka ibiribwa byinshi nk’uko byahoze mu bihe byo hambere. Cyakora na we avuga ko atazi impamvu akiriho kugeza n’ubu, akavuga ko akiri mu kuboko kw’Imana kuko ari yo imwifatiye.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 14 )

Jyewe numva uwo mukecuru ari inzu y’ibitabo. Kubwanjye bishobotse hakagira ababishobora bakamukoresha ikiganiro (intervew) kuri radio cyangwa kuri TV, mbona byafasha urubyiruko cyane.

kuko abantu nkabo bakera cyane baba bazi byinshi; ku mateka,imibereho, ubuvuzi, imirire bya kera... wasanga tuhamenye n’ibanga bakoreshaga bigatuma barama batarwaragurika.

Murakoze.

Niyomugaba Enock yanditse ku itariki ya: 8-05-2021  →  Musubize

uyu mukecuru adufatiye runini, ku muco wacuakwiye ubufasha .

cyridion yanditse ku itariki ya: 4-07-2014  →  Musubize

Uyu mukecuru akwiye inkunga n’ubuvuzi agakomeza kubaho, biragaragara ko abonye ibumutunga akabaho neza yakongeraho indi myaka myinshi. Mu Rwanda tukaba duciye agahigo ku muntu umaze imyaka myinshi.

Ariko ndasaba imana sinzagere hariya.

Jeanne yanditse ku itariki ya: 13-05-2014  →  Musubize

imana ikomeze imurinde kuko twe kuhagera biri kure

nshuti yanditse ku itariki ya: 10-05-2014  →  Musubize

hari nundi muri ka monyi nawe atubwira ko yubatse saint famille amatafari bayakura ku kamonyi hejuru nawe ntazi imyakaye ntazi kubibara ariko iyo uganiriye naba bakecucu uhava wize

alias yanditse ku itariki ya: 17-04-2014  →  Musubize

Mbona umukecuru ashaje cyane kandi ari mu buzima bubi, Umunyamakuru hari ikintu wamusigiye? UMUTIMA wawe ukubaze ( mwihangane mushyireho iki gitekerezo)

François yanditse ku itariki ya: 17-04-2014  →  Musubize

Hahaha Uziko Aramye Nkikirunga!!

Tuyiringire yanditse ku itariki ya: 12-04-2014  →  Musubize

Yewe Yewe Hahaha Birashimishije Aramye Nkikirunga!!

Manirumva yanditse ku itariki ya: 12-04-2014  →  Musubize

uyumukecuru ntazimyaka ye, nonese murashaka kuvugako uyomuhungu bucura bwe ufite imyaka 58 ubu, nyina yamubyaye afitimyaka 60? Mucukumbureneza, nawe agaragara nkutarageza imyaka 100

lolo yanditse ku itariki ya: 10-04-2014  →  Musubize

Mwavuzeko umuhungu muto wuyu mukecuru,ubu afite imyaka 58,wakuramo imyaka yuyu mukecuru 118,ubwo byagaragara ko yaba yaramubyaye afite imyaka 60!!
Ikigaragara nuko uyu mukecuru atazi igihe yavukiye kuko ntibikunze kubaho ko umuntu abyara arengeje cg agejeje ku myaka 50
Gusa uyu mukecuru biragaragarako ashaje cyane,kdi umuntu nkuyu yatwigisha byinshi kumateka y,urwanda.

Theodomir yanditse ku itariki ya: 10-04-2014  →  Musubize

byiza pe! uyu nawe ni ubukungu bw’urwanda

MBAWE yanditse ku itariki ya: 8-04-2014  →  Musubize

mujye mugerageza mushakishe aho abantu bafite imyaka nkiyo baherereye,kuko urabonako batubwira amateka yohambere kandi arakenewe.

ALIAS yanditse ku itariki ya: 7-04-2014  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka