Kwivuga ku bagore ugashyiraho “madamu” ntibivugwaho rumwe

Nk’umunyamakuru mperutse kugirana ikiganiro n’umugore umwe ntavuze, musabye kwivuga kugira ngo ntibeshya ku mazina ye n’icyo akora ntungurwa n’uko yatangiye yivuga ko agira ati: “ Nitwa madamu.. yongeraho amazina ye ndetse n’icyo ashinzwe mu bijyanye n’akazi”. Ibi byatumye nibaza niba ari ngombwa kwivuga mu ruhame cyangwa ku munyamukuru ukavuga niba uri madame kanaka? Ese hari ingaruka byagira ku bantu?

Urwego rwa madamu ruhabwa umukobwa wateye intambwe akava mu cyiciro cy’abakobwa akinjira mu bashatse mu buryo bwubahirije amategeko ni bwo bavuga bati: “uriya ni madamu kanaka”. Ni urwego, ibyo twakita mu rurimi rw’igifaransa titre y’ishema cyangwa y’icyubahiro bitewe n’uko ubifata kwitwa umugore.

Abantu batandukanye baganiriye na Kigali Today ntibabyumva kimwe kandi ntibabivugaho kimwe. Hari abavuga ko ari byiza kwivuga ko uri madamu mu ruhame cyangwa uganira n’umunyamakuru kuko biguha agaciro abantu ntibagusuzugure n’ibyo uvuze bigahabwa agaciro.

Uwamaliya yagize ati: “Yego birakimaze kuko akenshi iyo uri mu ruhame hari ubwo abantu bashobora kugusuzugura bitewe n’igihagararo bakagira ngo uri nkumi bakaba bakubwira ibyo biboneye nyamara iyo bamaze kumenya title yawe barakubaha bakakubahira n’icyo uricyo kuko birakenwe muri societe”.
Minani Lambert yunzemo ati: “Mbona ari ngombwa cyane kubera ko abantu bamwumva bamuha agaciro bitewe n’urwego arimo”.

Ku bavuga ko ari ngombwa kuvuga madamu basanga bikuraho urujijo niba akiri inkumi cyangwa yarashatse n’ushaka kuba yasaba umubano amenye uko yakwitwara cyangwa niba yasubiza amerwe mu isaho.

Ku rundi ruhande, hari abantu bashimangira ko atari ngombwa, impamvu batanga ni uko madamu itaza imbere y’amazina ngo wabivuga gusa igihe usabwe kwivuga ku buryo burambuye.

Evariste Mukiza ati: “Self-Introduction: ikiba gikenewe n’amazina, icyo umuntu akora na academic qualification [impamyabumenyi afite] kuba uri ingaragu, umugabo, umugore, n’ibindi nta gaciro bifite. Byagira agaciro usabye umuntu gutangaza uwo ariwe wese (full presentation).”

“Ndabona byaterwa n’urwego ubimubajijemo: niba uri umunyamakuru ukeneye interview, si mbona impamvu uwo mugore yagusubiza ko ari madamu kanaka... ubundi yakagombye kuvuga izina rye nta bindi byinshi agakurikizaho ibijyanye n’icyo umubajije…” uko ni ko Bosco Ryagaragaye abisobanura.

Kuri ibi, Hakizimana Theogene we, avuga ko atari ngombwa ariko n’uwabishyiraho byaba ari ubusirimu ibyo yise civilisation, aho yagize ati: “Ku bwanjye numva atari ngombwa gushyira madamu cyangwa bwana imbere y’amazina igihe umuntu yivuga. Gusa kubishyiraho nabwo numva ntacyo bitwaye, nabifata nka une sorte de civilisation [ ubusirimu] ku muntu ubikoze.”

Madamu ni titre y’icyubahiro uhabwa n’abandi by’umwihariko bitewe n’inshingano z’ubuyobozi, urugero madamu muyobozi w’akarere ariko umuyobozi w’akarere ubwe ntazivuga mu ruhame maze ngo aterure agira ati: “madamu umuyobozi w’akarere.” Ibi bivuze ko abantu nibo baguha iyo titre bijyanye n’inshingano zawe.

Ikindi, kuba wavuga ko uri madamu hari abantu bishobora kubangamira cyane cyane nk’abakobwa babyaye ibinyendaro cyangwa ababuze ababakura ku ishyiga bishobora kubatera ipfunwe mu gihe kandi utabivuze wambaye impeta dore ko abagore bakunda kuzambara ubwayo irabyivugira.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ariko se ko ndeba abanyarwanda bakiri inyuma mu mitekerereze n’imyumvire ,ntangajwe no kumva ko igitsina gore cyose cyambaye impeta bivuga ku banyarwanda ko umuntu yashatse !ubwo ni ukuvuga ko abanyarwanda mutaramenyako ,impeta nayo ishobora kuba mu buryo bwo kurimba ku gitsina gore cyishoboye !!

Espoire yanditse ku itariki ya: 13-01-2014  →  Musubize

Aha icyo nahavugaho, ndatekereza ko iyo titre ya Madamu ntawuyivuga ngo anagerekeho amazina ye. Ngo nitwa Madamu …. Hoya. Ahubwo numva wakavuze ko witwa (kanaka) noneho ukongeraho uti narashatse cg se ndubatse. Ni kimwe no ku bagabo nta na hamwe ndumva umugabo wivuga ngo nitwa Bwana…. Narangiza ngo akurikizeho amazine ye. Avuga amazina gusa ati nitwa (Kanaka). Ahubwo iyo avugwa n’abandi nibwo bagira bati Bwana kanaka, cg Monsieur/Mr Kanaka. No ku badamu rero iyo bavugwa n’abandi niho bagira bati Madamu Ihozoza Nelly n’urugero. Ariko ntabwo Ihogoza yakwivuga ati nitwa Madamu Ihogoza Nelly.

Lea Maribori yanditse ku itariki ya: 5-12-2013  →  Musubize

Madamu si ngombwa kandi sibiri no mu muco nyarwanda, keretse umuntu agusabye kwivuga ku buryo burambuye. Kandi wamabye n’impeta ubwabyo bivuga ko washatse, ibyo kukongerera agaciro byo ntacyo bivuze kuko imyambarire yawe n’uburyo witwaye imbere y’abana bigaragaza icyo uricyo. Murakoze.

baba yanditse ku itariki ya: 2-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka