Kubeshya kuri telefone bimaze kuba ingeso kuri bamwe

Bamwe mu bakoresha telefone zigendanwa mu Rwanda bavuga ko kubeshya hakoreshejwe izi telefone bimaze kuba ingeso mu bantu benshi ; ibi bakaba bavuga ko babikora kugira ngo abo bahanye gahunda batarambirwa bakivumbura.

Kenshi iyo uri muri bisi (bus) itwara abagenzi cyangwa n’ahandi hantu hahurira abantu benshi, benshi muri bo usanga baba bari gukoresha telefone zigendanwa.

Celestin Kayijamahe avuga ko hari igihe umuntu aba ari mu modoka itwara abagenzi nyuma akumva umuntu abeshye uwo bavuganye ko ageze ahantu runaka mu gihe imodoka ibatwaye ibura umwanya munini ngo igere aho.
Agira ati : “Ujya kumva umuntu arihanukiriye ngo abwiye undi ko ageze i Nyanza kandi ubwo ni bwo bakigera mu Ruhango bagana i Butare.”

Yongera ati : “Uzi ko hari n’umuntu ukubeshya kandi umubona imbere yawe, akakubeshya ko ari ahandi kandi umubona imbere yawe, we atakubonye.”
Uwitwa Nsanzabaganwa uu kigero cy’imyaka 25 akaba atuye mu Mujyi wa Muhanga avuga ko umuntu ubeshya undi kuri telefone aba ashaka kugira ngo yerekane ko gahunda bahanye yazubahirije.

Agira ati : “Akenshi umuntu abeshya kugira ngo yerekane ko gahunda yari yazubahirije, ahubwo wenda zaje kwicwa n’imodoka yari arimo. Ubwo nyine ariyaranja akamubeshya uburyo imodoka yari ariyo yamutindije cyangwa ntabure n’akandi kantu amubeshya.”

Benshi mu babona bakanatekereza kuri iki gikorwa cyo kubeshya kuri telefone bavuga ko cyeze mu bantu bazikoresha, bibaza ko ibi byaba byarazanywe n’amatelefone kuko mbere y’umwaduko wazo ngo kubeshya kutabagaho ku buryo bukabije.

Nyamara Kayijamahe avuga ko ibi bi bitazanywe n’umwaduko w’amatelefone kuko byahozeho. Ati : “Aka ni akageso kaba muri buri wese kuko mbere naho barabeshyaga ahubwo ni uko batabonaga uburyo babeshyamo cyane nk’iki gihe. Iyo umuntu yakubeshyaga byo byabaga ari akumiro.”

Bamwe mu banyeshuri biga muri za Kaminuza baba mu kigo nko muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda bavuga ko iyi ngeso yeze kurusha ahandi hantu.
Promise Uwera avuga ko muri iyi Kaminuza haba ingeso yo kubeshya cyane kubera ko akenshi baba bahugiye muri gahunda nyinshi kandi bakaba bashaka gukorera gahunda nyinshi mu gihe kimwe.

Agira ati : “Nk’ubu umuntu aba yahanye gahunda n’umusobanurira kandi ugomba no kubanza kunywa amata ku ruhande aho, ubwo rero umubeshya ko umugezeho kugira ngo ativumbura.”

Telefone ni igikoresho cy’itumanaho cyahimbwe numwongereza Alexander Graham Bell na Thomas Watson mu kinyejana cya 19. Telefone zigendanwa zadutse mu Rwanda nyuma y’umwaka 1994.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka