Kayonza: Kumva amabwire ya nyina byatumye amara imyaka itanu atumvikana n’umugore we
Hatangimana Evariste wo mu kagari ka Gihinga mu murenge wa Rwinkwavu wo mu karere ka Kayonza avuga ko kumva amabwire ya nyina byatumye amara igihe kigera ku myaka itanu atumvikana n’umugore we.
Hatangimana ngo yavutse mu muryango w’abana batatu, ariko ngo ni we ababyeyi be bakeshaga amaramuko kandi akabumvira cyane kurusha abandi bana. Igihe ngo cyarageze ibyo yahaga ababyeyi be bitangira kujya bigabanuka, ari na bwo nyina yatangiraga kujya amwereka uburyo umugore we atari umugore mwiza wakubaka.
Uyu mugabo ashakana n’umugore we Nyiransabimana Konsiliya ngo bari abakene ku buryo bitaboroheraga kubona icyo kurya. Byageze aho umugore we atekereza gucuruza ibyo bita “Bwende” yakoraga afashe imyumbati mibisi yabyazagamo ifu akayibumba akanashyiramo ibirungo, yarangiza akajya kubicuruza.

Nyiransabimana agitangira ubwo bucuruzi ngo umugabo we ntiyigeze amworohera kuko iyo yabaga yagiye kubicuruza yavaga mu isoko umugabo we akamukubita akanamuraza hanze. Cyakora ngo ibyo ntibyaciye intege uyu mugore kuko ngo yakomeje gukora cyane, yacuruza amafaranga 1000 akagira ayo abika ariko umugabo we atabizi kuko yatinyaga ko umugabo we yayanywera.
Ati “Navaga gucuruza ngahisha amafaranga nkayashyira mu kajerekani k’akalitiro navanagamo ubuto nkagataba umugabo ntamenye aho nayashyize. Ejo nkongera ngasubirayo nakorera 2000 nkaza nkapushikamo [ngahishamo] 1000, amafaranga aza kugwira. Muha amafaranga ibihumbi 30 ngo ajye kugura inka nari nabonye ahantu, umugabo yabona ngenda mwereka amafaranga agacururuka”.
Hatangimana avuga ko muri icyo gihe umugore we yacuruzaga “Bwende” iyo yatindaga kugera mu rugo nyina yahitaga amujya mu matwi akamwumvisha uburyo umugore we ataba yagiye gucuruza, ahubwo ngo aba yagiye mu bindi bikorwa by’uburangare harimo n’ubusambanyi kandi na we akabyemera, kuko iyo umugore yatahaga yahitaga amukubita akanamuraza hanze.
Gusa akimara kubona ko ubucuruzi bw’umugore we hari icyo bwinjizaga mu rugo rwa bo bitewe n’uko bari bamaze kugura inyana y’inka muri ayo mafaranga umugore yahishaga, Hatangimana ngo yatangiye kwibaza ku byo nyina aba amubwira ku mugore we bituma abiganirizaho abandi bagabo ngo bamugire inama.
Agira ati “Mbiganiriza marume mubwira uko ikibazo kimeze n’ahantu gituruka, ambwira ko niba nemeye kumvira mama nta bwumvikane nzagira mu rugo. Undi mugabo na we arambwira ati washatse umugore kugira ngo mwumvikane mu bitekerezo, niba hari ikibi ubona ugomba kubyigenzurira mukanabiganiraho ariko utabyumvise ku bw’amabwire”.

Ibi ngo byatumye Hatangimana atangira kugenzura umugore we ngo arebe niba koko ibyo nyina yamumubwiragaho byaba ari byo, aza gusanga ari ibinyoma gusa.
Kuva icyo gihe uyu mugabo ngo yahise yisubiraho atangira gushyigikira umugore we mu bucuruzi bwe kandi ibintu byose ngo basigaye babifatanya, ku buryo bamaze kugura inka ya kabiri ndetse banubaka inzu kuva yisubiyeho.
Nyiransabimana agira inama abagore bafite abagabo bameze nk’uko uwe yahoze kwihangana bagakura amaboko mu mifuka bagakora, kuko ari imwe mu nzira zatuma abagabo ba bo bahinduka bakaba abantu bazima.
Hatangimana we agira inama abandi bagabo kutumva amabwire y’abantu abo ari abo bose agamije kubasenyera ingo, akavuga ko umugabo yasanze umugabo ushaka kubaka adakwiye kubakira ku mabwire, ahubwo ngo akwiye kubakira ku biganiro hagati ye n’umugore we kuko ari byo bituma bateza imbere urugo rwa bo.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
nitwa frank, Jye mungirinama umugore wange tumaranye imyaka cyumi nta kibazo none namufatanye inzarasti mubajije ansubiza ko arabagore bamugiriyinama ngo ntazamucika, none nsigaye numva ntakimwizera mbigenzente?
eego! ibyo nukuri kandi murakoze cyane.