Kayonza: Imyumvire ikiri hasi ibangamiye urubyiruko rumurika imideri
Urubyiruko rukora ibijyanye no kwerekana imideri mu itsinda ry’urubyiruko rya YCEG (Youth Challenge Entertainment Group) ryo mu karere ka Kayonza ruvuga ko iterambere rya rwo rikibangamiwe n’imyumvire y’ababyeyi n’abandi baturage muri rusange ikiri hasi ku bijyanye no kwerekana imideri.
Benshi mu babarizwa muri iri itsinda ni abana bakiri bato ku buryo benshi batararangiza amashuri yisumbuye. Mu buhamya bamwe baduhaye bavuga ko bakunda ibijyanye no kwerekana imideri, ariko bakavuga ko bakibyinjiramo ababyeyi ba bo bataboroheye ku buryo hari n’abatarabyumva kugeza ubu.
Musanase Rumanzi Joana w’imyaka 14 avuga ko acyinjira muri iryo tsinda ry’urubyiruko rwerekana imideri ababyeyi be babanje kubyanga bakeka ko bizatuma asubira inyuma mu ishuri.
Ati “ Babanje kubimbuza bavuga ko nzasubira inyuma mu ishuri ariko ndabasobanurira mbereka ko ntacyo bitwaye. Nabasezeranyije ko ninsubira inyuma bampagarika ariko byaje kugaragara ko nta kibazo bitwaye”.
Uretse Musanase ababyeyi babanje kubuza kwinjira muri iri tsinda, benshi muri bagenzi be na bo bagiye bagira ikibazo nk’icye ndetse ku buryo kugeza ubu n’ubwo baririmo ariko ababyeyi ba bo batabyishimira.
Umubyeyi Aline avuga ko bamwe mu babyeyi iyo babonye umwana w’umukobwa agiye mu bintu by’imideri bahita bakeka ko agiye kuba indaya cyangwa ikirara, ahanini bashingiye ku myambaro imwe abakobwa bambara mu gihe bari kwerekana imideri.
Yagize ati “Byambayeho barambuza ndetse binaba nabi cyane bavuga bati ubu ugiye kuba indaya, ugiye gusubira mu masomo nyine barabikomeza bambuza kujyayo”.
Uyu mukobwa avuga ko n’ubwo kugeza ubu ababyeyi be batarabimwemerera neza bisa n’aho bagabanyije ubukana bari bafite, ahanini bitewe n’uko hari ibirori bigeze kwerekanamo imideri bikanaca kuri televiziyo.
Ababyeyi be icyo gihe ngo barabibonye basa n’abasubije agatima impembero bavuga ko kwerekana imideri ahari bishobora kugira icyo bimarira ubikora.
Uretse abakobwa bakunze guhura n’icyo kibazo cyo kwitwa indaya, abahungu b’abanyamideri na bo ngo ntiboroherwa na bagenzi ba bo nk’uko bivugwa na Muvara Steven wo muri iryo tsinda ry’abanyamideri.
Agira ati “Abandi bana bagenzi banjye bajya bavuga ngo twabaye imbwa, ariko nta bubwa burimo ni ikintu umuntu akunda kimwe n’uko n’undi yakunda ikindi kintu ashoboye”.
Kubura ubushobozi n’ubumenyi na byo ngo birabadindiza
Iri tsinda rifite umutoza waryo witwa Saadi Rutayisire ari na we uryambika (Designer). Na we ni umwana ukiri muto kandi ngo n’ubwo atoza bagenzi be nta hantu yabyize, nta n’ibitabo asoma bikubiyemo ibijyanye n’imideri.
Cyakora ngo hari igihe ajya ku rubuga rwa YouTube akareba uburyo abanyamideri bakomeye babikora akaba yabigana ariko imbogamizi ikaba kubura ubushobozi bw’amafaranga.
Nk’umuntu wambika bagenzi be anavuga ko hari ababyeyi batishimira uburyo aba yasize abakobwa (make ups) kandi bikorwa bijyanishwa n’uburyo umukobwa yambaye.
Ati “Hari nk’ababyeyi babona umwana yiteye make up kandi wayimuteye kugira ngo ijyane n’umwenda yambaye, ariko kubera ari ibintu bimeze nk’inzaduka umubyeyi akaba yakwiyumvisha ko umwana yabaye ishitani”.
Ubusanzwe iri tsinda rikorera mu kigo cy’urubyiruko cya Kayonza. Umuyobozi wa ryo Sam Muhozi avuga ko bagiye bagerageza gukomanga ahantu hatandukanye bashaka ubufasha ariko ngo ntibibashobokera.
Umuhuzabikorwa w’ikigo cy’urubyiruko cya Kayonza, Mwiseneza Jean Claude avuga ko icyo kigo gifite inshingano yo gufasha urubyiruko guteza imbere impano rufite kandi bazikoreshe mu buryo bw’umwuga.
Avuga ko ubu hari gutegurwa igenamigambi ry’ibikorwa ikigo cy’urubyiruko kizakora mu mwaka wa 2014 ku buryo ku bufatanye n’abafatanyabikorwa b’icyo kigo hazashakwa ubushobozi bwafasha ikigo gutera ingabo mu bitugu amatsinda akoreramo ibikorwa bitandukanye harimo n’iryo rya YCEG.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Nibyiza cyane ikibazo n ababyeyi bacu.
wooow murakoze biranejeje mbonereho gushimira abantu bose badahwema kudushyigikira cyane cyane kigalitoday thx
guyz ndabatumiye muri show par vak ndigutegura irimo desine nyazo za 2014 knd luv u guyz
Ni byiza pe bafite impano,arko ntibazongere kwambara amakona kuko niyo interahamwe zambaraga ziduhiga muri genoside,ubundi courage