Karongi: Umuganura ngo ni umwanya wo gufata ingamba zo kongera umusaruro

Mu gihe mu Rwanda kuri uyu wa 01 Kanama 2014, bizihije umunsi w’umuganura bishimira umusaruro babonye muri uyu mwaka, mu Karere ka Karongi ho ngo uyu umunsi wanabaye by’umwihariko umwanya wo kwisuzuma kugira ngo bafate ingamba kugira ngo umusaruro uzabe mwiza kurushaho muri uyu mwaka w’ingengo y’imali cyane cyane mu bihinzi.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi ushinzwe Ubukungu, Hakizimana Sébestien, avuga ko umuganura abantu batagombye kuwufata nk’igihe cyo kwinezeza mu byo bejeje ahubwo ko wagombye kubafasha gutekereza ku buryo bwo kongera umusaruro.

Yagize ati “ Ingamba dukura ahangangaha ni uko abantu bafata ingamba y’umwaka utaha bakagira ubuhinzi bufite icyerekezo bakagira ubworozi bufite icyerekezo ku buryo umwaka utaha tuzahura twishima kurushaho.”

Mu bari bitabiriye umunsi w'umuganira hari harimo n'inzego z'umutekano.
Mu bari bitabiriye umunsi w’umuganira hari harimo n’inzego z’umutekano.

Naho Kayigamba Narcisse, umuturage wo mu Kagari ka Bisesero mu Murenge wa Rwankuba, ari na ho uyu munsi wizihirijwe mu rwego rw’akarere avuga ko bishimiye kuba ubuyobozi bugaruye umuco (gahunda y’umuganura).

Uyu musaza wo mu kigero cy’imyaka nka 50, avuga ko ubundi umuganura wabaga umwana asangiza ku babyeyi ibyo yejeje. Ibi ngo bikaba byaranatumaga abana bakora kandi bakishimira umusaruro kuko mu muco nk’uwo wabaga harimo no kugaragaza urukundo abana bakunda ababyeyi.

Kabogora Aron, na we wo mu Kagari ka Kabisesero na we avuga ko kuba umunsi w’umuganura ari ibntu byiza cyane. Ati “Jenoside yari yaradukuye ku muco mwiza wo gusangiza ababyeyi ku byo twejeje ariko ubuyobozi bwiza burabigaruye.”

Banyweye ikigage n'umusururu.
Banyweye ikigage n’umusururu.

Uyu muturage we akaba asanga kuba umuganura ugarutse ari umusaruro w’amahoro bityo ngo bakaba bagomba no kujya bagira igihe cyo gusangirira ku “ntango y’amahoro.”

Mu gihe mu muco nyarwanda umuganura wizihizwaga banywa amarwa ndetse bakanasangira umutsima, muri iki gihe uyu muco urimo kugarurwa usanga ari ihurizo kuko bimwe mu byifashishwaga bitakibaho bityo ugasanga bifashisha ibihari.

Nko Murenge wa Rwankuba mu Karere ka Karongi ho bakaba basangiye umusururu n’amarwa ariko mu mwanya w’umutsima bifashisha ibirayi bikaranze mu mavuta bimwe bita ifiriti.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

tuganure dufata umwanya wo kongera kuzuza ibigega byacu maze ubukungu bwacu bwiyongere

kabandana yanditse ku itariki ya: 3-08-2014  →  Musubize

umunsi wumuganura muri iki igihe tugezo nigihe kiza cyane cyo kwicara nkabanyarwanda tukarebera hamwe ibyo aho umusaruro wacu uhagaze ugeze uko twawongera , kandi ninigihe kiza cyo kureba abadafite uko nabo bagire icyo babona bakigira aho nabo bigeze ariko twakoreye hamwe

karenzi yanditse ku itariki ya: 3-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka