K8 Kavuyo yemeje ko yabyaranye na Miss Rwanda 2009

Muhire William uzwi ku izina rya K8 Kavuyo yemeje ko umwana Miss Bahati Grace yabyaye ari uwe.

Abinyujjije rukuta (wall) rwe rwa facebook, tariki 23/07/2012, K8 Kavuyo yagize ati: “Welcome to the world Baby Ethan Jedidiah Muhire, you are truely a God sent: Daddy n Mum love u so much.-with Bahati Grace”.

Ugenekereje mu kinyarwanda yavugaga ati: “Umwana Ethan Jedidiah Muhire, urakaza neza ku isi, muby’ukuri woherejwe n’Imana. Papa na mama baragukunda - hamwe na Bahati Grace”.

K8 Kavuyo ateruye umuhungu we yabyaranye na Miss Bahati Grace.
K8 Kavuyo ateruye umuhungu we yabyaranye na Miss Bahati Grace.

Amaze kwandika ibi yahise ashyiraho ifoto ye ateruye uruhinja byemeza ko rwose yemera umwana na nyina. Ibi biragaragaza ko n’ubwo bari baricecekeye ariko, amakuru yavugaga ko we na Grace Bahati batagicana uwaka atariyo.

K8 Kavuyo na Bahati Grace barabarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku mpamvu z’amasomo ariko bavuye hano mu Rwanda bari mu rukundo.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 15 )

sha kavuyo na bahati musubireyo nta mahwa abisigaye bavuge kandi bazaruha???!!!

amani yanditse ku itariki ya: 24-07-2012  →  Musubize

Kavuyo, uri umuntu w’umugabo kabisa kuba utaratereranye umwana na nyina nk’uko benshi babivugaga!ni ukuri uri umuntu w’umugabo!maze rero noneho muzabishyire kumugaragaro maze musezerane ubundi mwibanire neza! Imana ibongerere imigisha!

Gogo yanditse ku itariki ya: 24-07-2012  →  Musubize

Imana ishimwe!Nimwonkwe!Kandi ndashima cyane Miss.Grace kuba yaremeye kubyara umwana Imana yamuhaye kuko yashoboraga no kugira igishuko cy’ubwiza akayikuramo aharanira izina Miss.but you didn’t do it!kandi utabikora ni agutere ibuye!Gusa nakwifuriza kujya kuri gahunda,ukagarukira Imana ndetse n’Ubuyobozi:uwo mwana akazagira Se uzwi ku bw’amategeko ndetse n’Ijuru rimuzi!

josee yanditse ku itariki ya: 24-07-2012  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka