Imyandikire mishya y’Ikinyarwanda ntikiravugwaho rumwe na bose

Mu nama ku mabwiriza mashya y’ururimi rw’Ikinyarwanda yahuje Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco hamwe n’abanyamakuru, abahagarariye abarimu n’abashakashatsi mu rurimi rw’Ikinyarwanda, bamwe bagaragaje ko bagenda basobanukirwa n’aya mabwiriza, ariko abandi bagaragaza ko batarabyumva kimwe n’abayateguye.

Muri iyi nama yabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Ukuboza 2014, Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco yagerageje gusobanura impinduka zingana na 16% zakozwe mu rurimi rw’Ikinyarwanda, nyuma abarimu ndetse n’abanyamakuru bahabwa umwanya wo kwerekana ibyo babona bikwiye gukosorwa muri aya mabwiriza, kugirango bikosorwe.

Zimwe mu ngingo zagaragajwe ziteye urujijo muri aya mabwiriza

Abenshi mu banenga zimwe mu ngingo ziri muri aya mabwiriza, bagiye bagaragariza Inteko Nyarwanda y’ururimi n’Umuco, urujijo rwagaragaye muri aya mabwiriza cyane cyane agenga imyandikire y’amazina bwite y’ahantu n’ay’abantu cyane cyane arimo zimwe mu nyuguti zagizweho impinduka.

Inama yarimo abarimu, abakozi b'inteko Nyarwanda y'ururimi n'umuco ndetse n'abanyamakuru.
Inama yarimo abarimu, abakozi b’inteko Nyarwanda y’ururimi n’umuco ndetse n’abanyamakuru.

Urugero ni nk’aho amabwiriza ateganya ko pf, ts na nc iyo bibanjirijwe n’inyamazuru n- cyangwa -n- bihinduka mf, ns na nsh. Umuntu azandika ngo imfizi aho kwandika impfizi, aho kwandika intsinzi, azandika insinzi, cyo kimwe n’aho kwandika ngo incuti hazandikwa inshuti.

Iryo tegeko muri iyi nama ryakuruye impaka cyane cyane ku ijambo intsinzi abantu bavuga ko rikomoka ku nshinga gutsinda bityo rikaba rigomba kugaragaramo (t) ariko Nteko y’Ururimi n’Umuco ivuga ko bidakwiye ko ijambo rimwe rigira umwihariko kubera amarangamutima.

Ingingo ivuga kuri ibi isa n’iyo mu mabwiriza y’Ikinyarwanda yo mwaka wa 2004. Bijyanye n’indi ngingo ivuga ko ibihekane nc, ncw,ncy na nts bizajya byandikwamo nsh, nshw na ns.

Kuri iri tegeko naho abari aho bagaragaje kutabyumva kimwe n’abateguye ayo mabwiriza, cyane cyane ku ngingo ivuga ku mikoreshereze y’inyuguti ya ‘l’ cyane mu mazina bwite nka Kamali, Kalisa n’andi, aho hari bamwe bavugaga ko bikwiye kurekwa uko byari bimeze.

Kuri iyi ngingo ariko Inteko y’Umuco n’Ururimi yavuze ko amazina y’abantu biswe mbere y’amabwiriza bazakomeza kwitwa gutyo ni ukuvuga Kamali cyangwa Kalisa, mu rwego rwo kwirinda ko hazaba ibibazo byo guhindura irangamimirere ariko abana bato bakazitwa Kamari cyangwa Karisa ngo kuko ntibizahindura imivugirwe y’ayo mazina.

Habaye ibiganiro mu matsinda bungurana ibitekerezo kuri ayo mabwiriza.
Habaye ibiganiro mu matsinda bungurana ibitekerezo kuri ayo mabwiriza.

Abanyamakuru ariko bagaragaje impungenge z’uko hari abashobora kuzita ayo mazina nk’ay’umuryango bikazateza ikibazo hagati yabo n’abashinzwe irangamimerere bashaka ko amazina y’abana babo yandikwa nk’ay’ababyeyi. Gusa, iyi nyuguti ya ‘l’ izakoreshwa mu mazina yamaze kujya mu bitabo by’ubutegetsi nka Leta, Repubulika, n’Umujyi wa Kigali.

Ikindi gihu cyagombaga gutamururwa mu myumvire ya benshi mu bakoresha Ikinyarwanda cyane mu kucyandika ni mu ngingo ya 12 ku myandikire y’ibihekane “n(jy)”, na “n(cy)” bikurikiwe na “i”.

Urugero bazandika umugi aho kwandika umujyi, bazandika ikibo aho kwandika icyibo, bazandika gewe cyangwa ngewe aho kwandika jyewe cyangwa njyewe.

Gusa muri iyi ngingo amazina bwite yakoreshejwe mu nyandiko z’ubutegetsi, ntazahinduka. Bazandika ngo Umujyi wa Kigali, Umujyi wa Musanze n’ahandi ariko mu gihe umujyi bizaba ari izina rusange bazandika ngo jya kugura inkweto mu mugi.

Bijyanye n’Amajyepfo, bizandikwa gutyo mu gihe tuvuga Intara y’Amajyepfo, ariko mu kuvuga amerezeko y’Isi, tuzandika mu magepfo ya Afurika (Africa). Ni kimwe n’amazina bwite y’ahantu nka Kacyiru, Kimuhurura, n’ay’abantu nka Gatsinzi yose ntazahinduka.

Dr Cyprien Niyomugabo uyobora Inteko Nyarwanda y'ururimi n'umuco asobanura amabwiriza mashya y'imyandikire y'Ikinyarwanda.
Dr Cyprien Niyomugabo uyobora Inteko Nyarwanda y’ururimi n’umuco asobanura amabwiriza mashya y’imyandikire y’Ikinyarwanda.

Dr Cyprien Niyomugabo ukuriye Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco yavuze ko nyuma y’aho aya mabwiriza mashya asohokeye mu Igazeti ya Leta No 43 yo ku itariki ya 13 Ukwakira 2014, bakiriye ubutumwa bwinshi buyanenga , bikabatera ishyaka ndetse bikaba byaraberetse ko Abanyarwanda bakomeye ku rurimi rwabo, kandi ko batakwihanganira uwo ari we wese warunyeganzeza uko yishakiye.

Ibi ngo byatumye inteko Nyarwanda y’ururimi n’umuco, itegenya kuzashyiraho imboni z’ inteko kugeza mu midugudu , kugirango bazafatanye kubungabunga ururimi, banarugaburira kugirango runononsorwe neza.

Aya mabwiriza mashya ataravugwaho rumwe n’abantu bose, yasohotse kugira ngo akemure ikibazo cy’amagambo yavugwaga kimwe ariko ntiyandikwe kimwe, ubu yahawe igihe cy’inzibacyuho cy’imyaka ibiri kugira ngo abantu bayamenyere, n’ibizanononsorwa binononsorwe, ariko yatangiye gushyirwa mu bikorwa ndetse nta n’ubwo ateganya guhindurwa keretse hagize irindi tegeko risohoka mu igazeti riyakuraho.

Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 16 )

ariko inkeko y’ururimi nigende ibisobanura bihagije impinduka zose ziragorana kandi ntiziba zoroshye

Rutayisire yanditse ku itariki ya: 23-12-2014  →  Musubize

Aya mabwiriza uko iminsi ishira indi igataha aragenda asobanuka, Inteko niyongeremo ingufu ge nzayifasha nange ndayumva neza n’impamvu zo mu iyigandimi.

Nyiranshuti yanditse ku itariki ya: 23-12-2014  →  Musubize

Nimusigeho rwose mwa nteko mwe gutobanga ikinyarwanda

nana yanditse ku itariki ya: 23-12-2014  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka