Gisagara: Baracyaheka abarwayi mu ngobyi kubera amikoro make n’imihanda mibi

Abatuye Umurenge wa Mugomba mu Karere ka Gisagara bavuga ko impamvu bagiheka abarwayi mu ngobyi ya gakondo ndetse bamwe bakanayishyinguramo ababo, biterwa n’amikoro make n’imihanda y’igiturage itameze neza itemerera ibinyabiziga kugera hose.

Umurenge wa Mugombwa witaruye gato ahitwa ko ari umujyi w’Akarere ka Gisagara, ukaba uhana imbibi n’igihugu cy’u Burundi.

Bigaragara ko ingobyi ya gakondo igikoreshwa muri uyu murenge kuko mu muhanda uhura n’abayihetsemo abarwayi ndetse no mu isoko ry’Akabuga riherereye muri uyu murenge uzisangamo.

HABIMANA Céléstin umwe mu bazicururiza muri iri soko, avuga ko yahisemo ubu bucuruzi kuko ingobyi zibona isoko ku bantu benshi baba bakeneye kuzitwaramo abarwayi cyangwa bagiye kuzishyinguramo ababo.

Ati “Abantu b’ino barazikoresha kuko bazitwaramo abarwayi abandi bakazishyinguramo, sinjya rero mbura abaguzi, njya kuzirangura muri nyaruguru nkaza nkazicururiza ino”.

Si uyu musaza Habimana uvuga akamaro k’ingobyi muri uyu murenge gusa, kuko n’abandi baturage bahamya ko ibafasha cyane mu gihe barembye bifuza kujya kwivuza, ndetse ababyeyi batwite bakaba bahitamo kuba arizo bahekwamo aho kujya kuri moto zishobora kubatera ibibazo ku bw’imihanda itameze neza.

Bamwe mu batuye Gisagara baracyakoresha ingobyi gakondo mu kugea abarwayi kwa Muganga ndetse bakanazishyinguramo.
Bamwe mu batuye Gisagara baracyakoresha ingobyi gakondo mu kugea abarwayi kwa Muganga ndetse bakanazishyinguramo.

Nyiramisago Venansiya umwe muri aba baturage agira ati “Ingobyi iradufasha igihe umuntu yarembye atabasha kujya kuri moto, ikindi kandi n’imihanda imwe n’imwe ntimeze neza ugasanga rero utashyiraho umugore uri ku nda, ikindi na none izo moto ziranahenze”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugombwa; Gilbert Nyirimanzi avuga ko mu rwego rwo gukemura iki kibazo no gufasha abaturage igihe cyo gutwara abarwayi cyangwa igihe cyo gushyingura, hashyizweho amahuriro yitwa “Dutabarane”, aho bazagura moto zifite aho batwara ibintu zizwi nka Lifan zikajya zibafasha.

Ati “Mu gihe gito nta muntu uba agitwarwa mu ngobyi cyangwa ngo azishyingurwemo kuko twakoze ubukangurambaga, dushyiraho amahuriro yitwa dutabarane ubu akaba agiye kugura moto zifite ubutwaro bugari, aho bashobora gutwara umurwayi kandi bakajya banaterana inkunga ntihagire ubura isanduku yo gushyinguramo”.

Clarisse umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka