Gakenke: Umuhigo ukorwamo imiti ya Kinyarwanda ariko ikekwa amababa

Abana n’abantu bakuze bagihiga inyamaswa bo mu Karere ka Gakenke bavuga ko guhiga nta musaruro bikigira uretse kubakiza inyamaswa zibangiriza zona imyaka, zikanica amatungo. Ngo izo nyamaswa bica bazishyira abantu bakora imiti, ariko bamwe mu baturage ntibashira amakenga iyo miti bakeka ko ari amarozi.

Mbere, guhiga byakorwaga n’abantu benshi bakica inyamaswa z’amoko yose, iziribwa n’izitaribwa, ugasanga umuhigo urashimishije, bamwe bakabikora nk’umwuga ubatunze umunsi ku wundi. Ariko ubu si ko bimeze, Mporanyimana Ernetse, avuga ko guhiga bitagira umusaruro babikora bagira ngo bakize abaturage inyamaswa zibonera bakabashakira inzoga.

Ubwo yari kumwe n’abandi bahigi bishe inyamaswa eshatu zitwa ingunzu tariki 07/11/2013 mu Murenge wa Gakenke, Mporanimana yagize ati: “nk’umuntu arakubwira ngo ngwino nk’ibisimba birimo kunyonera, byamfatiye amatungo, tukagenda tukabihiga gutyo bimwe tukabyica, ibingibi twishe biba byafashe nk’intama, nk’umuturage akakwemerera inzoga…”.

Iyobangira ari kumwe n'imbwa z'impigi.
Iyobangira ari kumwe n’imbwa z’impigi.

Ikindi, ibyo bisimba barabibaga bakabigaburira imbwa bahigisha, ibindi ngo bikorwamo imiti ya Kinyarwanda, uruhu rwayo barugurisha amafaranga ibihumbi bitanu.

Iyobangira Felecien, umuhiga wo mu Murenge wa Janja yabisobanuye atya: “… nk’iki [ingunzu] mba nishe kimwe imbwa zirakirya ibindi bikorwamo imiti, nka ruriya ruhu hari icyo rukorwamo….baguha bitanu.”

Umwana w’imyaka 15 witwa David avuga ko yabyutse saa cyenda za mugitondo afatanya n’abantu bakuze guhiga kuko ari byiza, na we yungamo avuga ko inyamaswa bishe zivura amabere.

Imiti ikorwamo muri izo nyamaswa z’ishyamba ntishirwa amakenga, ngo ishobora kuba ikoreshwa n’abantu bagambiriye guhumanya abantu; nk’uko umwe mu baturage utashatse ko amazina ye atangazwa abivuga.

David ahetse umuhigo we, ingunzu yishe.
David ahetse umuhigo we, ingunzu yishe.

Mu magambo ye ati: “Biriya bisimba baba bafite ababibatumwe….. ibyari byo byose menya ko abahigi ari abarozi ni ukuvuga ko n’ababibatuma nabo ni abarozi none se ko bitaribwa babikoresha iki usibye guhumanya abantu.”

Uyu muturage yongeraho ko azi umuntu baturanye waretse gucuruza caguwa yigira guhiga na n’ubu nibyo akora kuko abagore bamutumaga injangwe zakoreshwaga mu guhumanya abantu bakamuha amafaranga menshi.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

umuhigo nii mwiza ntuko ntazi aho babikora naajtya mbikora

gumisiriza yanditse ku itariki ya: 19-12-2013  →  Musubize

abashinzwe ubukerarugendo nibarengere izinyamaswa kuko hari abanyarwanda benshi batazizi kandi nazo ziri mubyakwinjiriza u RWANDA amadovize

claude yanditse ku itariki ya: 14-11-2013  →  Musubize

najye nashyigikira abi Imuhanga ko izina ikinyendaro ryavaho kuko mugihe cya yesu abana bose barishwe kandi ntabarura ryakozwe ngo hamenyekane abana bahowe yesu abaribo abana bose numwandu uturuka kwiteka

Tuza yanditse ku itariki ya: 8-11-2013  →  Musubize

Ahaaa! Uyu mwana ni danger. Mu minsi iri mbere yanakwica intare.

Alias yanditse ku itariki ya: 8-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka