Ese impamvu zo gutendeka zifite ishingiro?

Kubera ikibazo cy’ubuhemu no kutizerana mu rukundo benshi mu rubyiruko bahitamo kugira inshuti nyinshi (gutendeka) kugira ngo nahemukirwa n’umwe afate undi.

Bamwe mu rubyiruko rw’abasore n’abakobwa rwo mu karere ka Ngoma bavuga ko gutendeka bitanga amahoro kuko iyo umwe akwanze udahangayika ahubwo wigira ku wundi. Hari n’abandi bavuga ko gutendeka ari ukwiroheraho amakara kuko iyo abo utendeka babimenye bakwangira rimwe.

Umukobwa w’imyaka igera kuri 25 wiga muri kaminuza witwa Diane we avuga ko gutendeka bitanga amahoro kuko iyo uhemukiwe n’umusore akakureka uba ufite undi. Avuga ko abasore b’iki gihe bakabije kubeshya bityo ko ubishinze ugakunda umwe gusa yaguhemukira ukiyahura.

Yagize ati “njyewe nahebye numvise abakobwa babiri b’inshuti zanjye bari barahawe umwaka umwe (2012) wo gukora ubukwe n’umuhungu w’inshuti yabo wabatendekaga batabizi. Ubuse yari kubatwara bombi? Kandi nabonaga uwo musore ari serieux pe!”

Umusore witwa Olivier nawe uri mu kigero cy’imyaka 22, avuga ko gutendeka atabishyigikiye ko anamenye ko umukobwa amutendeka yamureka. Avuga ko abahungu batendeka ari ba bandi bihakana abana babo kuko muri uku gutendeka ashobora kuyitera uwo adakunda cyane akamwihakana.

Olivier agira ati “Iyo udatendeka umukobwa ukamutera inda ntushidikanya kumutwara kuko uba wumva ariwe nta wundi muzabana. Ariko se niba ufite abandi utendeka wabuzwa n’iki kujijinganya mu kumutwara? Njye gutendeka mbona nta mahoro kandi bitera ubuhemu.”

Muri iki gihe kandi hari imvugo mu bahungu ivuga ko umukobwa utamubeshye ko uzamugira umugore atakwemera kuryamana nawe. Ngo iturufu ni kubeshya umukobwa ukamwereka ko uri we wentine mukundana n’iyo waba nta gahunda umufitiye.

Hari indi mpamvu waba uzi ituma abantu batendeka? Ese wumva iyo mpamvu ifite ishingiro?

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 12 )

gutendeka ubyigishwa nabandi mbabarira nawutabikora cyeka utarahemukiwe

twich yanditse ku itariki ya: 15-07-2015  →  Musubize

bahungu bagira igeso yokubeshya nubwo na bakobwa atarimiseke igororotse gusa iyo wakunze umuntu akaguhemukira niwogera kwizera abandi bigatuma utendeka nawutendeka atazi mpamvu mpamvu inama niba ufite umukunzi akaba agutendeka mubaze icyabimuye kuko nanjye byambayeho kbs narimufite mukunda cyane wenyine nanjye nziko arinjye uriho ariko naratunguwe musanye nabandi beshi arabinyemera nyuma yumwaka turimurukundo yaje kubwira impamvu yatumye atantendeka ati ndagukunda ark narahemukiwe ntacyizereko nawe utampemukira rero mbabarira

twich yanditse ku itariki ya: 15-07-2015  →  Musubize

namwe abakobwa ntimukavuge ko ari twe dutendeka gusa. kandi hari igihe ari mwe mubitera. none se iyo weretse umukobwa ko atari we wa mbere mu maso yawe yewe ntunagere iwabo akaguma kukwirukaho biba ari ibiki? mube serous mwe kuba impumyi ngo nimurangiza mutuzaneho birebire

nimwicecekere yanditse ku itariki ya: 26-05-2012  →  Musubize

hari ikibazo kiri mu rubyiruko gikomeye cyao kwotonderwa muri iki gihe cyo kubashyana, abantu ntabwo bakizerana kuko usanga umukobwa cg umusore afite inshuti irenze imwe bose bitana cher or Chérie none se aba cheries 2 babiri baremewe muri iki gihugu cyacu. ngira ngo wagombye kureba umukonbwa/umusore ukamwitondera ubundi wamubwirako umukunda ukamukunda ntakumetendekeraho. ingaruka: niba wemeye umwe wari ufite babiri mubanye mukagira imibereho mibi uzibuka wa wundi ariho hazava gucana inyuma. nta shingiro bifite

niyibigira patience yanditse ku itariki ya: 16-05-2012  →  Musubize

Guys ntimukaduhemukire,uziko iyo ubaye decu numuhngu wari ufitiye confiance 100% wumva urukundo rugushyizemo,bituma utongera gu trustinga umuntu numwe.So mwitwica!!!

brokenheart yanditse ku itariki ya: 25-04-2012  →  Musubize

Chouette u’r right ariko gutendeka siwo muti.Hari nigihe umusore agutendeka kubera byamunaniye kukubwira ko byarangiye akagutendeka kugira wowe uzibwirize uceho.Ariko nyine abakobwa niba ari kubera urukundo tuba dukunze abasore niba ari ubucucu,hari igihe umenya ko agutendetse ariko kumureka bikakunanira.Ariko uzi kwitwa ngo uri kumwe numuntu adashobora kukubwira JTM kandi afite undi abibwira,biragatsindwa uwo bitarabaho ntibikamubeho.Njye nibwo buzima mbayeho!!!

brokenheart yanditse ku itariki ya: 25-04-2012  →  Musubize

hari igihe utendeka igihe cyagera ukamera nk’imbeba ifatiwe muri rwa gakoco. urugero : umuhungu afite inshuti ebyiri imwe iyiteye inda kandi atariyo yifuzaga kubana nayo akayihakana noneho wa wundi wari usigaye akumva iyo nkuru hari igihe ahita aca wa muhungu amazi. nta mugisha wo gutendeka mu rukundo hasaba ubu serieux si non haza risques kunda umwe nakwanga siwe wenyine mu gihugu wagirira urukundo kandi niba ariwe wenyine mugihugu washakira mu kindi gihugu kindi.

yanditse ku itariki ya: 23-04-2012  →  Musubize

hari ubwo ukundana n’umutype akakwizeza ibitangaza kdi ariwe gusa ntawundi umutendekaho,hanyuma akaguhemukira ku buryo ushobora kurwara umutima,kdi hari abandi uba warakatiye wibwira ko ufite umuntu uri seriye ejo akagutamaza kdi wenda wasanga muri babandi wakatiye aribo bari bafite gahunda batarakubeshyaga,umwanzuro nasanze ari ukubatendeka

chouette yanditse ku itariki ya: 18-04-2012  →  Musubize

Gutendeka biterwa nibyo wahuye nabyo mu rukundo,

sarah Mamie yanditse ku itariki ya: 8-03-2012  →  Musubize

Gutendeka n’umuco mubi cyane,umuntu utendeka aba atagira urukundo muriwe.(Gutendeka bibi)

mpfizi yanditse ku itariki ya: 13-02-2012  →  Musubize

utaranigwa agaramye agira ngo ijuru riri hafi!mbona abatendeka nabo sibo baba barabitewe n’uko batendetswe!!!

Love Ukuri yanditse ku itariki ya: 12-02-2012  →  Musubize

gutendeka ni bibi ntago ari ibyabakiristu.

Niyongira Eugene yanditse ku itariki ya: 8-02-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka