Broad Mind Creation igiye guteza imbere umuco nyarwanda ibinyujije mu marushanwa y’umuco

Sosiyete yitwa Broad Mind Creation igiye guteza imbere umuco Nyarwanda ibinyujije mu marushanwa y’umuco azajya yitabirwa n’Abanyarwanda bari mu byiciro binyuranye bazi ibijyanye n’umuco, mu rwego rwo kongera kuwubyutsa kuko wasaga n’utangiye kwibagirana.

Kayomba Joseph uyobora Broad Mind Creation agira ati « Muri rusange ni ukugarura umuco nyarwanda binyuze mu marushanwa. Twaje kwenyegeza urebye, igicaniro cyari cyarazimye turavuga tuti reka twenyegeze tugarure umuco nyarwanda, ari na yo mpamvu twateguye aya marushanwa».

Aya marushanwa azajya yitabirwa n’abantu barushanwa mu byiciro binyuranye birimo imigani, ibisakuzo, amateka y’u Rwanda n’ubumenyi rusange ; nk’uko Kayumba akomeza abivuga.

Ubu abashaka kuyitabira bari kwiyandikisha ku bashinzwe umuco mu turere bikazarangira tariki 30/06/2013, amarushanwa nyir’izina akazaba tariki 01/08/2013, kuko hazabanza igikorwa cy’amajonjora giteganyijwe mu kwezi kwa 07/2013.

Ni ku nshuro ya kabiri aya marushanwa agiye gutegurwa mu Rwanda, kuko ku nshuro ya mbere yari yabereye mu mujyi wa Kigali akitabirwa n’abantu 40. Kuri iyi nshuro aya marushanwa yateguwe ku rwego rw’intara mu gihugu hose.

Kayumba Joseph, umuyobozi wa Broad Mind Creation.
Kayumba Joseph, umuyobozi wa Broad Mind Creation.

Umuco nyarwanda uragenda uzimira kubera uruhurirane rw’indi mico igenda igera mu Rwanda bigatuma umuco nyarwanda usa n’uwibagiranye.

Iyi ni yo mpamvu umuyobozi wa Broad Mind Creation ahamagarira abantu bose bafite impano zijyanye n’umuco kwitabira ayo marushanwa kugira ngo bagire uruhare mu kongera kubyutsa umuco nyarwanda kuko usa n’aho watangiye kwibagirana.

Uwiyandikisha ngo yishyura amafaranga 3000, akazakoreshwa mu kwishyura amatiki y’abazaba bari kurushanwa kuko sosiyete ya Broad Mind Creation izajya ibishyurira amatiki. Abazaba baratsinze mu ntara bazajya kurushanwa i Kigali ku rwego rw’igihugu, bakazishyurirwa amatiki, aho kurara n’ibyo kurya nk’uko Kayimba yabidutangarije.

Umuntu uzaba uwambere azahembwa ikibanza cyo kubakamo inzu mu mujyi wa Kigali, uwa kabiri ahembwe moto, uwagatatu ahembwe inka.
Ayo marushanwa arategurwa ku nkunga ya minisiteri y’umuco na siporo n’ibindi bigo binyuranye, ari na byo bizatanga ibyo bihembo kuri batatu bazaba babaye aba mbere ku rwego rw’igihugu.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

uyu mugabo ni umuhanga ndamwera kandi ibyakora ni very good.nawe se ubu abantu umuco barawutaye.mbese ntibakiri abanyarwanda.uya ukumva ukumva umuntu aravuga ngo .arayoka,arashona, ni bindi bitindi gasani byose utamenya iyo byavuye. mperutse kujya mu karere kamwe ko mucyaro nsanga ahantu hose bahanditse ngo .NO SMOKING AREA.INTERDIT DE FUMER ICI.Maze umuturage umwe arakuzira afite inkono y’itabi ya rujigo arangije araritumagura nuko burugumestre arategeka ngo bamufunge cg bamuce amafaranga .umusaza ati nagize nte? buru ati wanyoye itabi ku karere kandi handitse ngo no smoking area,interdit de fumer ici .umusaa ati ariko mwana ko uzi ko ndi umunyarwanda nkaba ntarize bireya ko bireba ababyize ubwo ntundenganya iyo uza kuba warabyanditse mu kinyarwanda.

nkurunziza muhamed yanditse ku itariki ya: 27-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka