Abatwitsi b’amatanura birinda gutera urubariro ngo itanura ridapfuba

Ngo kirazira ku batwitsi b’amatafari gutera akabariro igihe bakongeje itanura mu rwego rwo kwirinda ko ryapfuba. Kugira ngo hatagira uzabikora bigatuma amatafari apfuba, abatwitsi b’amatafari bose baguma hafi y’itanura buri wese acunga mugenzi we kugeza itanura rihiye.

Kutabonana n’umugore ku mugabo cyangwa umusore kutabonana n’umukobwa kuva abatwitsi b’amatafari bakongeje itanura kugeza rihiye ni umugenzo ukomeye ku batwitsi b’amatafari na nyiri itanura bubahiriza.

Abatwitsi b’amatanura bemera ko gutera urubariro mu gihe bakongeje itanura bituma ripfuba ugasanga amatari yabaye umukara aho gutukura. Gutwika itanura bimara hagati y’iminsi irindwi na 10.

Hategekimana Boniface, umwe muri bo, agira ati: “Iyo uri ku gikorwa cyo gutwika amatafari birabujijwe kubonana n’umugore cyangwa umusore kubonana n’umukobwa kuko bigira ingaruka ku itanura. Itanura riratangira rigashonga, wacana umuriro ntufate, amatafari akazacumbirwa akaba umukara cyane bityo ntatukure...”

Mu gihe itanura riba ritarashya abatwitsi bose baguma hafi y’itanura bakagemurirwa amafunguro n’ibinyobwa aho kugira ngo hatagira ujya mu rugo akaba yabonana n’umugore we cyangwa n’umukobwa.

Muri icyo gihe, umuntu wese acunga mugenzi we. Ni yo hari utarabuka akagenda, bagakeka ko yagize umuntu baba bakoranye imibonano mpuzabitsina bahita bamwirukana akagenda burundu kugira ngo abe atagaruka itanura rigapfuba; nk’uko Hategekimana yakomeje abishimangira.

Uwo mugenzo wo kutabonana n’umugore ugomba no kubahirizwa kandi na nyirinitanura kuko iyo acitswe akabonana n’umugore we ntabwo aba akemerewe kugera ku itanura rye cyangwa no kuba yakoranya inkwi.

Abantu batandukanye bemeza ko kubonana n'umugore cyangwa umukobwa bituma itanura ripfuba. Photo/ N. Leonard.
Abantu batandukanye bemeza ko kubonana n’umugore cyangwa umukobwa bituma itanura ripfuba. Photo/ N. Leonard.

Abatwitsi b’amatafari twaganiriye bashimangira ko bazi abantu batwitse amatafari barenga ku mugenzo wo kutabonana n’abagore babo bituma itanura ripfuba.

Abantu batandukanye baganiriye n’umunyamakuru wa Kigali Today bagaragaza ko bemera uwo mugenzo kandi uciye ukubiri na wo atuma amatafari apfuba.

Umazekabiri Claudien w’imyaka 67 ashimangira ko itanura ripfa iyo abatwitsi b’amatafari bakoze imibonano mpuzabitsina.

Agira ati : “iryo tanura rirapfa, ni yo mpamvu nyiri itanura agomba kwishingira kubaha icyo kurya n’icyo kunywa igihe bakongeje itanura kugira ngo batabonana n’abagore cyangwa abakobwa igihe bavuye aho.”

Umubyeyi w’imyaka 40 witwa Nzamukosha Speciose na we yunga mu ry’uwo umusaza, yemeza ko iyo umuntu ateye akabariro mu gihe itanura barikongeje bituma amatafari apfa kandi ngo yarabibonye ahantu henshi.

Nubwo nyuma y’umwaduko w’abazungu imigenzo n’imizirizo yagiye ikendera kubera imyemerere yaje mu Rwanda dore ko bamwe bavuga ko kiriziya yakuye kirazira, biragaragara ko ibijyanye no gutwika amatafari bigihabwa agaciro ku buryo budasanzwe.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 13 )

Muzaze mwiterera akabariro aho ubundi abagore banyu bazabaca inyuma cyangwa abapfubuzi babone akazi n’amafaranga. Kiriziya yakuye kirazira. Murakoze!

ukuri yanditse ku itariki ya: 19-09-2012  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka