Kutaba mu gakiza birimo gutuma abantu bapfa imburagihe-Bishop Rugamba

Abashumba b’Amatorero ya gikrisitu, Bishop Albert Rugamba wa Bethesda na Masengo Fidele wa Four Square, baraburira abantu batari mu gakiza.

Bishop Rugamba Albert wa Bethesda aburira urubyiruko.
Bishop Rugamba Albert wa Bethesda aburira urubyiruko.

Mu giterane cy’urubyiruko cyabereye mu Itorero Ryera Bethesda kuri iki cyumweru tariki 31 Nyakanga, aba bashumba bavuze ko ibyaha birimo gutuma abantu babura ijuru kandi bagapfa imburagihe, bitewe no kwibeshya ko kubatizwa bihagije ngo babona uburinzi.

Bishop Albert Rugamba yaburiye urubyiruko ashingiye ku ijambo riri mu gitabo cy’Umubwiriza ibice 11:9-10, hagira hati:"Wa musore we ishimire ubusore bwawe,...ariko umenye ko ibyo byose bizatuma Imana igushyira mu rubanza".

Umushumba Albert Rugamba asobanura ko ibinezeza umubiri bikomeje gutuma abantu benshi bataramba, kuko ngo birimo ibyica nk’inzoga n’ibiyobyabwenge bitandukanye, ubusambanyi “n’imico mibi ituma abantu bahinduka nk’ibyihebe".

Mugenzi we Dr Bishop Masengo wari umutumirwa mu gitaramo, yasubije ikibazo abantu benshi bakunze kwibwira ko “Yesu yabacunguye ku buntu, ku buryo ngo ibyo bihagije kubona ijuru ndetse no gutabarwa n’Imana mu gihe umuntu akiri ku isi”.

Hari n'abanzi benshi baririmba izahimbaza Imana.
Hari n’abanzi benshi baririmba izahimbaza Imana.

Ashingiye ku rwandiko rw’Abaroma muri Bibiliya Yera, ibice bitandatu; Bishop Masengo yasubiyemo amagambo agira ati "Mbese dukomeze dukore ibyaha ngo ubuntu busage? Kuba Yesu yaradukijije ni bwo tuba duhawe inshingano ikomeye yo kuguma mu gakiza; ni tuva mu bwato tuzarohama".

Umuyobozi w’urubyiruko mu Itorerero Bethesda, Olivier Rwandenzi, avuga ko iki giterane cyateguwe kuko ngo urubyiruko rutandukanye rukomeje kwigaragaza nk’urukijijwe iyo ruri mu nsengero, ariko ngo iyo bageze hanze bibatera isoni ndetse bakitwara nabi.

Iki gitaramo cyitabiriwe n’abahanzi batandukanye baririmbira Imana, barimo Gaby Kamanzi, Serge Iyamuremye, Diana Kamugisha, Olivier Roy, Favour, Colombus, Blaise, Regy Banks, Roi G, Kingdom Ministry Choir, hamwe n’itsinda Boaneges rya Bethesda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ariko abapasiteri mwaba abatekamutwe.
umuntu apfa imburagihe ubundi mufite registre yigihe nyacyo umuntu azapfira.
niba se Yezu yarapfuye, utazapfa ninde?
mwagiye mworoshya ubuzima mukigisha ibyumvikana.
bababwiye ko murusha abapadir Bibiliya.
kubera ko bazi byinshi mwebwe mutazi baricecekera.

rutoki yanditse ku itariki ya: 1-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka