Minisitiri uwacu Julienne yabisabiye mu nama nyunguranabitekerezo yahuje ubuyobozi bwa Minisiteri y’Umuco na Siporo, ibigo biyishamikiyeho ndetse n’ inzobere mu muco Nyarwanda zitandukanye, yabaye kuri uyu wa 2 Kanama 2016.
Ni inama yari igamije kurebera hamwe uburyo u Rwanda rwagera ku iterambere rishingiye ku Muco Nyarwanda kuko, bwo ryaramba.
Yagize ati” Ibitekerezo byanyu nk’inzobere ndetse n’inararibonye mu muco, ni byo bizafasha u Rwanda kugera ku iterambere rishingiye ku muco, kuko iridashingiye ku muco ntiriramba”.
Yabasabye kandi ko inama nyubahirizategeko ku muco Nyarwanda, zazajya zinitabirwa n’urubyiruko akenshi rukunze gufatwa nk’abica umuco.
Yanasaba izo nzobere ko ibitekerezo byimakaza umuco bitazajya bitangwa gusa mu nama nyunguranabitekereza, ahubwo bazajya bahora babitanga kugira ngo umuco ukomeze kwimakazwa impande zose.
Minisitiri Uwacu yasabye kandi abanyamadini kugira uruhare mu kwimakaza umuco ndetse n’ururimi rw’Ikinyarwanda mu madini yabo, kuko akenshi bikunzwe kugaragara ko mu banyamadini harimo abantu benshi bica ururimi ku bushake.
Yanakebuye bamwe mu banyamakuru bica ururimi bakanaruvangavanga, abibutsa ko abanyamakuru, nk’abantu abantu bafata nk’abarimu ba benshi, bakwiye kwikosora kugira ngo badakomeza kuyobya Abanyarwanda.
Imwe mu myanzuro igamije kwimakaza umuco, yatanzwe n’izi nararibonye, yagarukaga cyane mu kugaragaza ko Abanyarwanda bagomba kumenya ko bafite urugamba rwo kwimakaza umuco, bagafatira hamwe imigambi ikarishye yo kurutsinda.
Brig Gen Bayingana Emmanuel, Umuyobozi Wungirije w’Itorero ry’Igihugu, yagize ati ”Tugomba kumenya ko dufite urugamba rwo gusigadira umuco, tukamenya uwo turwana na we, tukamenya imbaraga ndetse n’intwaro afite, tukanamenya uko natwe dutegura izacu kugira ngo urwo rugamba tuzarutsinde.’’
Yasabye ko mu bigo bitandukanye na za minisiteri bashyiraho gahunda y’ibyivugo , buri minisiteri ikagira icyivugo kijyanye n’imirimo ishinzwe, bikazafasha mu gukomeza gushingira ku muco mu mvugo no mu ngiro, aho kwigana iby’abandi.
Inzobere zari zitabiriye iyi nama mu myanzuro zavuze ko hakwiye kwimakaza umuco w’ubupfura mu Banyarwanda kuko ubupfura bubumbatiye indangagaciro zose zo gukunda igihugu no kugikorera.
Iyi nama yabaye ku munsi wa kabiri w’Iserukiramuco rya FESPAD riri kubera mu Rwanda, ku nshuro ya cyenda, rikazasorezwa mu Karere ka Nyanza ku wa kane tariki ya 4 Kanama 2016, bucya hizihirizwe Umunsi Mukuru w’Umuganura.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|