
Byavuzwe na Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne mu iserukiramuco Nyafurika ry’imbyino ryabereye i Mukarange mu Karere ka Kayonza kuri uyu wa gatatu tariki 3 Kanama 2016 ku munsi wa ryo wa gatatu.
Minisitiri Uwacu yavuze ko umuco wo gutarama no guhiga ukwiye kuba mu buzima bwa buri munsi bw’Abanyarwanda, aho kuba ku munsi w’umuganura gusa cyangwa indi minsi mikuru.

Yagize ati “Tujye tugira n’ikindi gihe tudategereje umuganura duhure tuganire, duhige, byongera bwa busabane n’ubufatanye ndetse tukanasangira. Tujye tugira umwanya wo gusangira ibyiza by’umuco wacu kuko urakungahaye.”
Iryo serukiramuco ryitabiriwe n’ibihugu bitatu, u Rwanda, Repubulika iharanira demokarasi ya Congo na Misiri, abaryitabiriye bagaragaje imico y’ibihugu bya bo yari yiganjemo imbyino.
Abaturage b’i Kayonza bitabiriye iryo serukiramuco bavuze ko ari umwanya mwiza babonye wo kwibukiranya umuco waranze agace kitwaga Ubuganza.

Bavuze ko umuco w’ako gace watumaga abagatuye bafatanya muri byose kandi bagasabana mu buzima bwa buri munsi nk’uko Rusanganwa Karoli yabivuze.
Ati “Ubuganza bwari iwabo w’inka bigatuma abantu ba ho baba abataramyi kandi bagafatanya muri byose ku buryo wasangaga ari ikintu kibaranga kidakunda kuboneka ahandi.”
Ni ku nshuro ya mbere Iserukiramuco Nyafurika ry’imbyino ribereye mu ntara kuko ryari risanzwe ribera i Kigali.
Guverineri w’Uburasirazuba, Uwamariya Odette, yavuze ko ari amahirwe ku batuye mu Burasirazuba kuko babonye umwanya wo gusangira umuco n’abo mu bindi bihugu byitabiriye iryo serukiramuco.

Yavuze ko mu iserukiramuco ritaha bazatumira ibindi bihugu bituranye n’Uburasirazuba kuko bisanzwe bifitanye umubano wihariye n’iyo ntara.
Iserukiramuco nyafurika ry’imbyino ryabereye i Kayonza ryahuriranye no kwizihiza umunsi w’umuganura ku rwego rw’intara y’Uburasirazuba.
Uretse imbyino z’ibihugu byaryitabiriye hanamuritswe inka z’inyambo zororerwa mu Burasirazuba, n’abana bahabwa amata n’umutsima w’amasaka nk’ikimenyetso cyo kwizihiza umunsi w’umuganura.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|