Ubushinwa: Umuco Nyarwanda wanogeye imbaga mu iserukiramuco Mpuzamahanga
Mu Iserukiramuco ryitwa “International Cultural fiesta” ryabereye mu Ntara ya Liaoning mu Bushinwa, Abanyarwanda biga muri kaminuza yitwa Shenyang Aerospace, bamuritse Umuco Nyarwanda mu ndirimbo no mu mbyino, bisusurutsa imbaga yaryitabiriye.

Iri sererukiramuco ryabaye ku nshuro ya kane kuri uyu wa 20 Gicurasi 2017 rikitabirwa n’ibihugu bisaga 33, intego nyamukuru yaryo ni ukugira ngo abanyeshuri bavuye mu bihugu bitandukanye bamenyane, basangizanya imico y’aho baturuka n’abaturage bakaza kwihera ijisho.
Kuri iyi nshuro, iri serukiramuso ryagize umwihariko wo kwitabirwa n’ibihugu byinshi birimo u Rwanda,Arabia,Bahrain,Misiri,Jordan,Kuwait, Lebani,Moroc,Palestine,Qatar, Sudani,Syria,Tunisiya,Leta Zunze Ubumwe za Abarabu,Bahamas, Bangladeshi,Bhutan,na Cambodia.
Ryitabiriwe kandi na Cameroon, Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo,Djibouti; Equatorial Guinea,Ethiopia, Ghana,Guinea Bissau, u Buhinde, Indoneziya, Kazakhstan,Kenya,Mauritius,Mozambique.
Muri iri serukiramuco kandi hagaragayemo abanyeshuri bahagarariye Namibia, Nigeria,Pakistan,Papua New guinea,u Burusiya,Somaliya, Koreya y’Epfo,Sri Lanka, Tanzaniya,Uganda, Vietnam, Yemen,Zambiya na Zimbabwe.
Ni ubwa mbere u Rwanda rwinjiye muri iri serukiramuco bitewe n’uko uyu mwaka iyi kaminuza yakiriye Abanyarwanda hafi 30 bitari bisanzwe ugereranije n’imyaka ishize.

Iri serukiramuco ryahuruje abantu ibihumbi batuye mu Mujyi wa Shenyang n’abavuye mu yindi mijyi bashaka kumenya ubudasa bw’imico y’abantu batuye hirya no hino ku isi.
Uretse Indirimbo n’imbyino za Kinyarwanda, Abanyarwanda banamurikiye abanyamahanga ibiribwa n’ibinyobwa bikorerwa mu Rwanda nk’umutobe w’agashya, urusenda rw’akabanga, n’ururwagwa rw’Akarusho, hamurikwa n’imitako ya Kinyarwanda yari yiganjemo uduseke.
Umunyeshuri witwa Jireh ukomoka muri Papua New Guinea giherereye ku mu gabane wa Oseyaniya yagize ati “Ubusanzwe nkunda abanyeshuri bagenzi banjye bakomoka ku mugabane w’Afurika, ariko icyanejeje cyane n’uburyo nabonye Abanyarwanda baberewe cyane, kandi ubona bagaragaza umuco wihariye."

Umuyobozi ushinzwe abanyeshuri b’abanyamahanga, XU Dan Wei, nawe yagaragaje amarangamutima ye yerekana uburyo yanejejwe no kubona umuco w’u Rwanda.
Yagize ati “Ni ubwa mbere abanyeshuri b’Abanyarwanda binjiye muri iri serukiramuco, icyadutangaje twese ndetse kikatunezeza ni uburyo berekanye ibintu byiza cyane byatumye turushaho kumenya birushijeho iki gihugu giherereye mu Burasirazuba bwa Afurika.”

Iki gikorwa cyakozwe n’Abanyeshuri biga muri iyi kaminuza ya Shenyang Aerospace, cyagizwemo uruhare na Ambasade y’u Rwanda mu Bushinwa ifite icyicaro i Beijing, aho yahaye aba banyeshuri ibitekerezo, ndetse n’ibikoresho, kugira ngo babashe guseruka neza muri iri serukiramuco.

Ohereza igitekerezo
|
Ntako bias kubona igihugu cyawe giserukiwe gutya na bano bana bafite INDANGAGACIRO NYARWANDA.MUKOMEREZE AHO BANA B’U RWANDA!!!