Twirinze kuzana inyama z’ibinyabwoya kuko mu Rwanda ari ikizira - Umunyazambiya
Mu gikorwa cyo kumurika imico itandukanye yo mu bihugu bikomokamo abasirikare 47 bari mu mahagurwa i Nyakinama muri Musanze, umwe mu bamurika ukomoka muri Zambiya yavuze ko birinze kuzana inyama z’ibinyabwoya kuko ngo mu Rwanda ari ikizira.

Uyu mugabo utarifuje ko amazina ye amenyekana, avuga ko ubushize mu gikorwa nk’iki babizanye, bajya babirya bakabona abanyarwanda benshi bari gufunga amaso ntibashaka no kubireba, bityo biyemeza ko ubutaha batazongera.
Yagize ati “twirinze kuzana inyama z’ibinyabwoya kuko tuzi ko mu Rwanda ari ikizira, twabonye ko batabikunda kandi kubaha umuco w’igihugu ni ngombwa, ubwo twari twazizanye ubushize, twaraziriye ugasanga abantu barafunga amaso, niyo mpamvu twazisize, abanyarwanda ntibazikunda pe, ari ko izo nyama iwacu ni imari ikomeye”.
Maj Gen Jean Bosco Kazura, Umuyobozi w’ishuri rikuru rya Gisirikare riherereye i Nyakinama mu karere ka Musanze, ishuri ryateguye iki gikorwa cyo kumurika imuco itandukanye, yamaze impungenge uwariwe wese utinya kugaragaza umuco w’iwabo ngo nuko hari abatarawishimiye.

Yagize ati “hari uzabona ibyahandi avuge ko bidasa n’ibye, usange abirebye nabi... hari ababigaragaje basa n’abatabyishimiye, hari aho byabateye ikintu, ariko umuco ntukwiye kuwuhisha ukwiye kuwerekana ukawuha agaciro kandi abantu bakawubaha, niba hari uwabibonye agasa nk’utabyishimiye nta mpamvu, turizera ko ubutaha bazazana n’ibyo basize inyuma”.
Uyu muhango wabaye tariki 11 Mutarama 2019, mu gikorwa kizwi nk’umunsi w’umuco (Culture Day), cyateguwe n’abanyeshuri 47 (students of Senior Course 07),biga mu ishuri rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama.
Ni umuhango witabiriwe n’ibihugu icumi bya Afurika, bifite ingabo zihugurirwa muri iryo shuri rikuru ry’ingabo aribyo Ethiopia; Ghana; Kenya; Malawi; Nigeria; Rwanda; Senegal;Tanzania;Uganda na Zambia.

Uwo munsi ngo ufasha ingabo kurushaho kunoza umwuga wa gisirikare no kurushaho kumenyana, ngo ni ikintu kandi gikomeye mu kwegerana kw’abanyafurika nk’uko bivugwa na Maj Gen Jean Bosco Kazura, umuyobozi w’iryo shuri.
Agira ati “uyu munsi dufite ibihugu 10 bya Afurika biri hano, ni abantu bigana, bafite imico itandukanye kandi bakora akazi kamwe, ndetse binashoboka ko ejo bazahurira hirya no hino bakora akazi, nibyiza kugira ngo abantu ntibamenyane gusa ku mazina, ku isura ahubwo bamenye n’imico yabo”.
Akomeza agira ati “ni ibintu bidushimisha kandi biduha imbaraga dukwiye guha uburemere buhagije, abantu baragenda bitabira uyu muco, ni uko bawubonyemo imbaraga n’uburyo kumenyana mu mico bikomeje kongera ubushobozi bw’igisirikare cya Afurika”.

Lt Col Annebaut Ufiteyezu, wavuze mu izina ry’izo ngabo, ngo guhuza imico yabo bibahaye ingufu zizabafasha kurushaho kunoza umwuga.
Ati “guhuza imico bidufasha kugira ubumwe budufasha mu guhuza ubumenyi, imyifatire, kumenyana duhuza imico bikadufasha mu kazi kacu ka buri munsi dukorera abo dushinzwe kurinda, biduha imbaraga mu kunoza imikorere muri Afurika n’ahandi,bidufasha no kubaka ikipe nyayi yifitiye icyizere no gukora kinyamwuga”.
Mu byamuritswe harimo imbyino zinyuranye, inzoga z’amoko anyuranye, ndetse n’ibiribwa aho abitabiriye uwo muhango basabanye basangira amafunguro anyuranye.

N’ubwo abitabiriwe uwo muhango basangiye amafunguro aturutse mu bihugu binyuranye, hari amwe mu mafunguro atagaragaye nyuma yuko atishimiwe n’abatari bake bitabiriye umunsi wahariwe umuco wabaye umwaka ushize, harimo nk’ibinyabwoya biribwa muri Zambiya.
Gatabazi JMV, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru witabiriye uwo muhango, yishimiye gahunda y’ingabo z’igihugu yo guhuza imico y’ibihugu binyuranye, avuga ko ari kimwe mubizifashishwa mu kubaka amahoro arambye muri Afurika.

Ohereza igitekerezo
|
Barakoze kutazana ibintu bitanogeye abo ubyereka kandi babizi neza. Ibibereye ihene si byo bibera intama. Ni byo kubaha umuco w’ahandi ariko Abanyarwanda nabo nibajya muri Zambiya bazazirikane ko ugiye i Buryasazi azimira nzima.