Tete Roca – Ntacyo nkora kinyuranyije n’umuco Nyarwanda mu ndirimbo zanjye.

Umuhanzikazi wo mu Rwanda Tete Roca ntiyemeranya n’abavuga ko akora ibinyuranyije n’umuco Nyarwanda kugira ngo amenyekane bityo akomeze gutera imbere muri muzika. Ngo kuko ibyo akora byose mu buhanzi bwe abanza kugisha inama.

Abakunda kuvuga ko uyu muhanzi akora ibinyuranyije n’umuco nyarwanda, babivuga bagendeye ku mafoto yifotoza ndetse no muri amwe mu ma clip-video y’indirimbo ze. Ngo aho aba asa n’uwambaye ubusa, kandi ng’ubundi mu muco nyarwanda, umunyarwandakazi agomba kwambara akikwiza.

Tete Roca we avuga ko uko yifotoza ari ibisanzwe. Ngo nta kintu kidasanzwe, gitandukanye n’umuco nyarwanda kiba kirimo. Agira ati « Wenda ni uko abantu baba batunguwe n’uko ari ubwa mbere baba babibonye, batabimenyereye ». Yongeraho ko abavuga ko aba yambaye ubusa ku mafoto yifotoza atari byo. Kuko ngo kubwe yumva kwambara ubusa ari ukugaragaza amabere, umukondo cyangwa se igitsina.

Yongeraho ko n’abavuga ko mu ma clip-video ya zimwe mu ndirimbo ze aba yambaye ku buryo buteye isoni ntaho bihuriye. Ngo kuko n’ubundi asanzwe ari umukinnyi w’amakinamico, ngo yambara cyangwa se akina muri clip-video bitewe naho iyo clip video ayikorera ndetse n’icyo ari kuririmba.

Agira ati “ Ntabwo nakora “clip” yo kuri plage (ku musenyi) ngo nambaremo Jeans na T-Shirt, kimwe n’uko ntashobora gukora “clip” ndi umuntu wo mu murima uguhinga, ngo njye guhinga nambaye “Bikini” (Imyambaro bambara iyo bari kuri Plage).

Avuga ko bitajya bibaho ngo umuntu anezeze abantu bose. Ngo umuntu ashobora gukora ibyiza n’ubundi ntabure ababinenga bavuga ko atari byiza. Ngo ibyo akora byose mu buhanzi bwe abikora akurikije umutima nama we, n’inama abandi bantu bamugira. Ikindi ngo ni uko iyo agiye gukora clip-video y’indirimbo ye abanza akabaza abafana be, akoresheje urubugwa rwa Facebook, maze nabo bakamugira inama. Hanyuma ibitekerezo by’abafana be, akabihuza n’iby’abamenyereye ibya muzika bamubwiye, ngo agakuramo ibifite akamaro akaba aribyo akurikiza.

Ikindi ngo ni uko mu ndirimbo ze ataririmba amagambo adakwiye. Ngo kuba rero yaba akora ibinyuranyije n’umuco nyarwanda we siko abibona. Nyamara ariko abakunzi b’umuziki Nyarwanda bo bakomeza kuvuga ko Tete Roca, uko yifotoza cyangwa se uko yambara muri amwe mu ma clip-video y’indirimbo ze bidakwiye umunyarwandakazi.

NIYIZURUGERO Norbert

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

esekoadatera imbere teteroca ndamwemerabyahatari

muhammd yanditse ku itariki ya: 27-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka