Ouagadougou: U Rwanda rwacanye umucyo mu itangizwa ry’imurikabikorwa MICA

Mu itangizwa ry’imurikabikorwa MICA (Marché International du Cinéma et de l’Audiovisuel Africains) ryabereye i Ouagadougou muri Burkina Faso kuri uyu wa 24 Gashyantare 2019, u Rwanda rwitwaye neza rubona n’ibihembo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Inteko nyarwanda y'ururimi n'umuco yakira igihembo cy'u Rwanda
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Inteko nyarwanda y’ururimi n’umuco yakira igihembo cy’u Rwanda

Ni igikorwa kiba mu buryo bwo kumurika ibyo buri gihugu cyajyanyeyo, ‘stand’ y’u Rwanda ikaba ari yo yasuwe bwa mbere na Minisitiri w’Ubucuruzi muri icyo gihugu, Harouna Kabore n’abari bamuherekeje, ikaba yari irimo iby’ubukerarugendo, ishoramari, umuco, amafilime n’ibikorerwa mu Rwanda.

Filime nyarwanda yitwa “Mercy of the Jungle” ya Joël Karekezi, ni yo yatsindiye kwerekanwa mu rwego rwo gutangiza icyo gikorwa, aho yerekaniwe muri ‘Ciné Burkina’, ikaba yanarebwe na Perezida wa Burkina Faso, Roch Marc Christian Kaboré ndetse na Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu, Christophe Joseph Marie Dabiré.

Iyo filime yibanda ku ntambara zibera muri Congo (RDC), aho ivuga ku basirikare babiri baburiye mu mashyamba y’icyo gihugu, yerekana ibibazo bahuye na byo, intege nke zabo n’icyizere bari bafite.

Muri birori by’umunsi w’ibyamamare byabaye ku mugoroba w’uwo munsi bigasusurutswa n’itorero Urukerereza, u Rwanda rwahembewe kuba rwarabyitabiriye no kuba rwaritabiriye FESPACO (Festival Panafricain du Cinéma et de la Télévision de Ouagadougou) y’uyu mwaka.

Umuhanzi Mani Martin yahembwe nk'umugabo wambaye neza kurusha abandi
Umuhanzi Mani Martin yahembwe nk’umugabo wambaye neza kurusha abandi

Igihembo cy’u Rwanda cyakiriwe n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Inteko nyarwanda y’ururimi n’umuco (RALC), Dr James Vuningoma.

Umuririmbyi nyarwanda Mani Martin na we wari uhari, yahembwe nk’umugabo wahize abandi mu kwambara neza muri icyo gitaramo, aho umuhanzikazi nyarwanda, Miss Channel yashimishije abacyitabiriye.

Mu bindi byamamare nyarwanda byari bihari, hari harimo umuhanzi Masamba Intore na Dusabejambo Clementine, wakoze filime yiswe “Icyasha”, na yo iri mu irushanwa mu rwego rwa filime ngufi.

FESPACO ni irushanwa riba buri myaka ibiri ry’amafilime nyafurika, akorwa n’Abanyafurika kandi agatunganyirizwa muri Afurika, rikabera buri gihe i Ouagadougou muri Burkina Faso kuva mu 1969.

Yagiyeho igamije guteza imbere sinema nyafurika, kuzigaragaza ku rwego mpuzamahanga no kuzishakira amasoko.

Nirere Channel yasusurukije abitabiriye imurikabikorwa
Nirere Channel yasusurukije abitabiriye imurikabikorwa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka