Icyo gikorwa cyahuriyemo Abanyarwanda bahatuye n’abahiga n’inshuti z’u Rwanda, gitegurwa ku bufantanye n’ingoro y’ubugeni bwo muri Afurika (African Art Museum of Yeongwol (AAMY)), n’ikigo cya Ministeri y’ububanyi n’amahanga bwa Repubulika ya Koreya (Korea Africa Center).
Ambasaderi Isumbingabo Emma Francoise uhagarariye u Rwanda muri Koreya y’epfo, yavuze ko umunsi nk’uyu ari ingenzi ku Banyarwanda bitewe n’aho bavuye mu myaka 23 ishize.
Yavuze ko yavuze ko nyuma y’isenyuka ry’igihugu ryatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, mu rwego rwo gukemura bimwe mu bibazo byinshi byari bihari, leta yashize imbaraga mu gushyira mu bikorwa uburyo n’inzira zishingiye ku muco zigamije kubona ibisubizo by’ibibazo byihariye u Rwanda rwari rufite.
Ambasaderi Isumbingabo yavuze ko u Rwanda mu rugendo rw’iterambere rudahwema kwifatanya n’ibindi bihugu byo mu karere, muri Afurika no ku isi mu gushakira hamwe ibisubizo by’ibizazo byugarije isi rutanga umusanzu.
Ambasaderi Cho ukuriye ingoro AAMY n’umuyobozi w’Umujyi wa Yeongwol bose bagarutse ku ruhare rwo gusangira umuco mu kwimakaza ubufantanye n’ubuhahirane hagati y’ibihugu.
Bashimiye Abanyarwanda ko bemeye kwifatanya na bo muri icyo gikorwa cyo kumenyekanisha umuco w’u Rwanda muri Koreya y’Epfo.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|