
Ku wa gatandatu tariki 26 Kanama 2017, nibwo Abagize diasipora Nyarwanda biganjemo abanyeshuri n’inshuti zabo, hahuriye ku cyicaro cy’Amasade y’u Rwanda kiri mu murwa mukuru Seoul.
Ambasaderi w’uRwanda muri Koreya yepfo Emma-Françoise Isumbingabo, yavuze ko ari n’inshingano za buri wese kubungabunga umuco Nyarwanda, kuwuteza imbere no kuwumenyakisha kuri benshi.

Yibukije abitabiriye ibyo birori ko uwo munsi ari umwanya wo kuzirakana gukomeza gushyira hamwe mu byo bakora byose mu buzima bwabo bwa buri munsi, bagamije kwiteza imbere banateza imbere igihugu cyababyaye.
Umuyobozi wa Diaspora y’Abanyarwanda baba muri Koreya y’Epfo, Eliab Ayibebyona, yavuze ko Abanyarwanda bakwiye guhora bishimira igihugu bafite ariko bakanakora ibishoboka ngo bakirinde, barinde n’umuco waco.

Ygize ati “Uyu ni umuganura wo kuganura ibyagezweho natwe n’ubwo turi mu mahanga, twishimira ko twateye intambwe mu kwaguka kw’abashaka ubumenyi.
Umubare w’abana b’u Rwanda ugenda wiyongera mu gushaka ubumenyi mu mahanga. Ibi byose tubikesha imiyoborere myiza itegura ejo hazaza h’Abanyarwanda."

Muri icyo gikorwa cyasusurukijwe n’Itorero Umucyo rya diaspora Nyarwanda yo muri Koreya y’Epfo, ribyina indirimbo gakondo, banyuzagamo bagacinya akadiho mu ndirimbo zizihiza intsinzi Abanyarwanda bagize mu kwitorera umukuru w’igihugu ubabereye.
Abitabiriye uwo muhango banashimye uburyo amatora yo mu Rwanda yabaye mu bwisanzure no mu mutuzo, bavuga ko bizeye ko indi myaka irindwi imbere izarangwa n’iterambere rirambye.

Ohereza igitekerezo
|