Itorero Inyamibwa rigiye kwimakaza umuco Nyarwanda mu Burayi

Itorero Inyamibwa ry’Umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi AERG, ryageze mu Burayi aho rigiye kumara amezi abiri n’igice ryimakaza umuco Nyarwanda mu iserukiramuco ryitwa “Festival de Sud”.

Inyamibwa ziyemeje kugaragaza ubukungu bw'Umuco nyarwanda mu Burayi
Inyamibwa ziyemeje kugaragaza ubukungu bw’Umuco nyarwanda mu Burayi

Inyamibwa zahagurutse i Kigali mu ijoro ryo ku wa kabiri tariki ya 12 Kamena 2018 zerekeza mu Bufaransa, zikazahava zigana mu gihugu cy’u Bubiligi, ndetse zikazanataramira mu gihugu cya Espagne.

Igitaramo cya mbere ziragikora kuri uyu wa 14 Kamena 2018 mu gace kitwa Roche la Moliere, zikazasoza ibitaramo ku itariki ya 27 Kanama 2018 zigaruka mu Rwanda.

Iserukiramucumo “Festival du sud” ni ngarukamwaka, rihuza amatorero atandukanye ku migabane yose, hagamijwe guhuriza hamwe imico no kuyiha agaciro.

Ni iserukiramuco ritegurwa n’abantu batagamije inyungu kuva mu myaka 38 ishize. Muri uyu mwaka wa 2018 iserukiramuco Festival du Sud rizakira ibihugu birimo u Rwanda rwaserukiwe n’itorero Inyamibwa, Argentine, Chili, Chypre y’Amajyaruguru, El Salvador, Indoneziya, Irlande, Kzakhstan , Mexique, Mongolie, u Burusiya na Seribiya.

Bageze i Burayi mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu
Bageze i Burayi mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu

Itorero Inyamibwa ryatangiye mu mwaka wa 1998 rigamije kurwanya ubwigunge bw’abanyeshuri b’imfubyi bari bamaze kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Abarigize baje gusanga bashobora kubyaza umusaruro ubuhanga bari bafite mu kwimakaza umuco mu ndirimbo no mu mbyino, ni ko batangiye kujya ahabona barakundwa none ubu bamaze kuba ubukombe.

Itorero Inyamibwa ubu rifite ababyinnyi b’abahanga barenze ijana bafite ubushobozi bwo kubyinira ahantu hatatu hatandukanye mu gihe kimwe kandi bagatanga umusaruro ushimishije hose.

Munyaneza Landry uyobora Inyamibwa avuga ko kuba hari abagiye i burayi ntacyo biri bubangamire ku kazi bafite mu Rwanda kuko bafite ababyinnyi b'abahanga kandi benshi
Munyaneza Landry uyobora Inyamibwa avuga ko kuba hari abagiye i burayi ntacyo biri bubangamire ku kazi bafite mu Rwanda kuko bafite ababyinnyi b’abahanga kandi benshi

Munyaneza Landry uyobora Inyamibwa yavuze ko kuba bagiye i Burayi bitari buhungabanye akazi bafite mu Rwanda kuko bafite ababyinnyi benshi kandi b’abahanga basigaye ino.

Ati” Dufite ababyinnyi benshi kandi b’abahanga mu nzego zose ku buryo nta mpungenge biduteye ku kazi dufite ino. Tugiye mu Burayi kwerekana ibyiza by’Umuco Nyarwanda tuzababwira u Rwanda tunarubakundishe byimbitse, kuburyo aho tuzanyura hose bazifuza kudusura.”

Inyamibwa zizataramira Abanyaburayi mu mbyino Gakondo zo mu Rwanda, babereke imbyino nyafurika, kandi bazanaboneraho kuganira na benshi mu bitabiriye iri serukiramuco kugira ngo babasangize ibyiza by’umuco Nyarwanda.

Bazanaboneraho kwerekana isura ya nyayo y’u Rwanda nk’ababyinnyi bagiye bahagarariye igihugu, ikunze kugaragazwa ukundi n’abasize bakoze amahano mu Rwanda biganje cyane mu bihugu Inyamibwa zizataramiramo.

Biyemeje gukundisha u Rwanda abo bazahurira mu iserukiramuco
Biyemeje gukundisha u Rwanda abo bazahurira mu iserukiramuco
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka