Inganzo Ngali zibinyujije mu gitaramo zigiye kugaragaza ko u Rwanda rwahinyuje abumvaga rutatera imbere

Itorero Inganzo Ngali ryateguye igitaramo Nyarwanda kigamije guhinyuza abacyumva ko u Rwanda rutagera ku iterambere.

Iki gitaramo Inganzo Ngali zacyise ‘’Urwamazimpaka” bishaka kuvuga u Rwanda rwamaze Impaka.

Nzeyimana Alain Umuyobozi mukuru w’Inganzo Ngali yabwiye Kigali Today ko iki gitaramo giteganyijwe ku wa gatanu tariki 9 Ugushyingo 2018, kikazanatangirwamo ubutumwa bw’uko Abanyarwanda bakwiye kumenya aho bava, kugira ngo bategura aheza bagana.

Ati” Benshi mu Banyamahanga ntibahwemye guhamya ko u Rwanda rudateze gutera imbere, ariko Abanyarwanda mu bumwe bwabo bakomeje kubahinyuza berekana ko iterambere rishoboka. Ibinibyo tuzerekana mu gitaramo”

Byashimangiwe n’umwe mu bagize iri torero witwa Dushimimana Aimable, uvuga ko gucisha ubutumwa nk’ubu mu bihangano bibwihutisha, kandi bukanakirwa neza.

Iki gitaramo kizabera muri Camp Kigali, Kwinjira bikazaba ari 5000frw mu myanya isanzwe, 15.000FRW mu myanya y’icyubahiro, na 250.000frw ku bazicara ari 8 ku meza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka