
Rutangarwamaboko yamenyekanye mu Rwanda kubera kwiyita “Umupfumu”, ariko akaba akora ibikorwa by’ubuvuzi gakondo bishingiye ku muco mu kigo yashinze kitwa "Ikigo Nyarwanda cy’Ubuzima Bushingiye Ku Muco (RCHC)".
Yavuze ko kuva na kera imihango yo gusaba no gukwa byakorwaga n’imiryango kubera ubucuti yabaga ifitanye, ari naho havagamo kwemererana abageni. Kuri we asanga ntaho yari ahuriye n’uwo muhango ahubwo ko umuryango we uhagarariwe n’umukuru w’umuryango ari we wari ufite izo nshingano.

Yagize ati “Ubundi gusaba no gukwa, gushyingiranwa by’i Rwanda n’indi migenzo bijyana, bikorwa n’imiryango ntibikorwa n’umuhungu n’umukobwa …..nonese harya ubwo ari njye, ari uwo mwali Umugiramana twajyagayo kumara iki?”
Binyuze mu miryango, Rutangarwamaboko yasabye umukobwa bazarwubakana ari we Umwali Umuziranenge Sana Cynthia. Yavuze ko kutaboneka muri ibyo birori ntacyo byangije ku migendekere yayo, ahubwo ko byagaragaje ko nta mugabo umwe wigira.

Ati “Binagaragaza kandi bikongera kwibutsa abantu ko nta mugabo umwe, ko ntawigira, ko kubaho ari ukubana ngo bigahamywa n’uko nyine umubyeyi atigendera ahubwo atuma abandi bo mu muryango cyangwa n’inshuti zawo maze bagasabira umwana wabo kandi bikagenda neza bigaragaza ko runaka adahari ibye bidapfa ngo bipfapfane, urugo rwe rwandagare, abana be babe impfubyi kandi afite umuryango, kandi yarabanye.”
Muri iyo mihango hari byinshi byagaragayemo birimo gukwa inka mu gihe muri iki gihe basigaye bakwa amafaranga no gusangirira ku ntango y’amarwa mu gihe kuri iki gihe bisa n’ibyacitse.
Andi mafoto






Ohereza igitekerezo
|
Ni byiza ngewe ndabishyigikiye kugendera muri mythology y Abanyarwanda aho kugendera muy Abaisrael but mfite ikibazo ubundi Imana yabanyarwanda iba he, mbese abazimu babakurambere ntago umuntu yavugana nabo adatanze igitambo ,mbese niba izo mbaraga bahabwa nabakurambere atari mbi kuki abantu bazikoresha bagirira abandi nabi eg:kubaroga
Rutangarwamaboko ndamukunda cyane kubwumuco wacu
agafundikiye gatera masiko
Mutubwire uwo mukobwa bagiye kumusabira we akora iki?Ubwose ntapfunwe yaterwa no kubana numuntu wiyita umupfumu?Gusa tubifurije kuzaggira urugo ruhire Imana izabashyigikire niba RUTANGARWAMABOKO yemera Imana yo mu ijuru
Nuko binatuma byihuta hatajemo ngo twereka umukobwa, twereke umuhungu n’ibindi.......