GAERG bizihije umuganura, biyibutsa n’amateka yaranze Abanyarwanda

Tariki 27/11/2011, umuryango w’abarokotse Jenoside bahoze ari abanyeshuri muri za kaminuza (GAERG), bizihirije umuganura i Nyanza ku gicumbi cy’umuco mu Rukari kwa Rudahigwa.

Abanyamuryango ba GAERG bagera kuri 800 baturutse mu ntara zose z’igihugu n’umujyi wa Kigali, bavuga ko bahuriye hamwe mu kwizihiza uyu muganura bishimira ibyo bagezeho uyu mwaka ndetse n’ibyo bateganya gukora.

Gatayire Marie Claire, uyobora umuryango w’Abanyeshuri barangije kaminuza, yatubwiye ko ari igikorwa basanganwe cyo guhura nk’abahoze ari abanyamuryango ba AERG ubwo bari bakiri ku ntebe y’ishuli biga.

Bahuzwa no gusabana, kwishima no gusangira ibitekerezo nk’abakomerekejwe n’ingaruka za Jenoside kugira ngo bareke kwiheba, ahubwo bashake icyabateza imbere bakomeze kwigirira icyizere cyo kubaho kandi neza.

Muri uyu muhango bagize umwanya wo gutega amatwi bamwe mu basaza bakuze bababwiye inkomoko y’umuganura ndetse n’akamaro kawo. Muri abo harimo umusaza Gasaza wavuze ko yavutse ku ngoma ya Musinga mu mwaka w’1918.

Yababwiye amateka yo muri ibyo bihe cyane ko yanakoranye n’abakoloni b’Ababiligi imyaka irenga 20.

Umuyobozi w’intara y’amajyepfo, Alphonse Munyantwari, yababwiye ko bakomeza guharanira ndetse banashyigikira iterambere ry’igihugu ndetse n’iryabo ku giti cyabo.

Munyantwari yababwiye ko ari byiza ko barushaho gukomeza gushyigikirana kuko mu gushyira hamwe nta cyabananira. Yagize ati “Mukwiye kurenga ibyo mwaciyemo bitari byiza nubwo amateka ntawayajugunya mugakomeza kwiteza imbere ndetse mugateza imbere n’urwababyaye”.

Uyu muryango ugizwe ahanini n’abahoze ari abanyamuryango b’imiryango AERG y’abanyeshuri bacitse ku icumu bigaga muri za kaminuza. Batangaje ko batangiye gukora ibikorwa by’iterambere bizafasha Abanyarwanda b’ingeri zose cyane cyane mu kugira uruhare mu kwigisha amateka n’umuco nyarwanda.

Bashinze ishuri bise ‘Uruhongore’ rizagira uruhare mu kwigisha abana b’Abanyarwanda umuco n’amateka by’igihugu cyabo ndetse rikazanafasha kuzamura impano ya buri mwana.

Gerard Gitoli Mbabazi na Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka