
Batangaje kuri uyu wa 02 Kanama 2016, ubwo ku munsi wa kabiri w’iryo serukiramuco riri kubera mu Rwanda, ryageraga mu Karere ka Musanze, ahari ibintu bitandukanye biranga amateka y’u Rwanda rwo hambere.
Kuri uwo munsi mbere ya saa sita abantu batandukanye bitabiriye FESPAD, batemberejwe ahitwa Buhanga ECO PARK ho mu Murenge wa Nkotsi, ahabaye Umwami mukuru w’u Rwanda, Gihanga Ngomijana. Aho kandi ni na ho abami bose b’u Rwanda banyuraga bagiye kwimikwa.
Beretswe inzira abami banyuragamo mbere yo kwimikwa banerekwa ku “Iriba ry’Umwami” cyangwa irya Buhanga, aho umwami Gihanga yavomye.
Nyuma yo gusura aho hantu abitabiriye FESPAD, barimo Abanyarwanda, abo muri Senegal ndetse n’abo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, bakoze umutambagiro (Carnaval) aho bagendaga biyereka mu nzira bagaragaza umuco.

Abantu batandukanye bitabiriye iryo serukiramico bavuga ko rituma barushaho kumenya byinshi mu biranga umuco w’u Rwanda ndetse n’uw’ibindi bihugu byo muri Afurika, ku buryo barigereranya n’ishuri ry’umuco; nkuko Kamali Jean Bosco wo mu Karere ka Gakenke, abisobanura.
Agira ati “Niba twahuriye hamwe, Abakongomani bakaza, ibihuggu bitandukanye, ni ukuvuga ngo tugaragaza umuco wacu na bo bakagaragaza umuco w’iwabo, tukagira icyo tubakuraho, na bo bakagira icyo badukuraho.”
Akomeza atanga icyifuzo ko ahubwo mu gihe FESPAD ibera mu Rwanda yagera mu turerere twinshi two mu Rwanda kugira ngo n’abandi baturage babone ibyo byiza kandi banarusheho kumenya byinshi mu Mucyo Nyarwanda.

Muri uyu mwaka, FESPAD iri kubera mu turere tune duhagarariye intara ari two Musanze, Kayonza, Rusizi ndetse na Nyanza.
Ni ku nshuro ya cyenda iri kubera mu Rwanda. Iba nyuma y’imyaka ibiri, ikitabirwa n’ibihugu byo muri Afurika u Rwanda ruba rwatumiye. Yashyizweho n’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe mu 1998 ku busabe bw’u Rwanda.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|