Umuganura: umuhango wo mu Rwanda rwo hambere ugaragaza umurage ukomoka k’Umuco Nyarwanda

Mu rwego rwo guteza imbere umuco wo guha "Agaciro" no kwishimira ibyagezweho n’umusaruro w’ubutaka, Guverunoma y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri ya Siporo n’Umuco (MINISPOC), ifatanije n’abafatanyabikorwa batandukanye, yateguye umunsi wo kwizihiza Umuganura. Ku rwego rw’igihugu uyu munsi uzizihirizwa mu Burasirazuba bw’igihugu mu Karere ka Nyagatare ku wa 7 Kanama 2015.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti: “Umuganura, Isooko y’Ubumwe n’Ishingiro ryo Kwigira”.

Minisiteri y'Umuco na Siporo ivuga ko Umuganura uzanizihizwa n'Abanyarwanda baba mu mahanga bakawizihiriza mu bihugu babamo.
Minisiteri y’Umuco na Siporo ivuga ko Umuganura uzanizihizwa n’Abanyarwanda baba mu mahanga bakawizihiriza mu bihugu babamo.

Nk’uko abenshi babizi ni umunsi igihugu cyizihizaho umusaruro wacyo, mu Rwanda rwo ha mbere ho, umuganura wari umwe mu mihango ikomeye ukaba warizihizwaga n’Abanyarwanda muri buri gihe cy’isarura. Uyu wabaga ari umwanya wo kwishimira ibyo igihugu cyabaga kigezeho mu bijyanye n’umusaruro ukomoka ku buhinzi, bigakorerwa ibwami no ku rwego rw’imiryango.

Umuganura ni umuhango wo kurya imbuto za mbere z’umusaruro, ndetse ukaba umwe mu migenzo yo mu Rwanda rwo hambere yari ifite Agaciro kanini mu buzima bw’igihugu.

Uyu muhango wafatwaga nk’umwanya wo gushima mbere na mbere Imana, gushima Umwami n’ Umwamikazi nk’abayihagarariye ku isi, ukaba n’umwanya wo gushima abakurambere bahora barinze Abanyarwanda . Umuganura witirirwa Gihanga, bivuze ko watangiranye n’ukubaho k’ u Rwanda, ndetse ukaba ari umwe mu migenzo iranga umuco Nyarwanda.

Uyu munsi, igisobanuro cy’umuganuro cyaragutse, kiva kukuba ari umunsi wo kwishimira ibyagezweho bishamikiye ku buhinzi gusa ahubwo hishimirwa n’ibindi byagezweho mu bice by’ingenzi bigira ingaruka nziza ku iterambere ry’igihugu harimo:

• Ubuzima
• Uburezi
• ikoranabuhanga
• Imyitozo ngororamubiri
• Ubucukuzi
• Ibikorwa remezo
• Umuco n’ubukerarugendo

Ibi, byateye Umuganura kuba umunsi ukomeye wo kwizihiza ibyagezweho bijyanye n’icyerekezo u Rwanda rufite rwo kuba igihugu cyunze ubumwe kirangwa n’amahoro n’uburumbuke.

Avuga k’Umuganura w’uyu mwaka, Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Julienne Uwacu, yagize ati "mu gihe cy’ingoma ya cyami, umusaruro wavaga mu buhinzi ndetse n’ubworozi. Ubu dufite byinshi byongera ubukungu bw’igihugu. Binyuze mu muganura, twishimira ibyo twagezeho mu nzego zitandukanye. Uyu ni umwanya wacu wo gutekereza k’uburyo bushya butuganisha kw’iterambere rirambye".

Minisitiri Uwacu yagarutse kuri ya mvugo ngo umuco urakura ugahinduka. Aha, yavuze ko icyo Umuryango Nyarwanda ukwiye gukora ari ukurinda icyawangiza. Yibukije kandi umuganura utateshwejwe agaciro ahubwo ko ikiri gukorwa ari ukuwusigasira.

Umuganura ni inkingi ikomeye y’Agaciro n’ubufatanye mu Rwanda guhera kera. Ni umutima w’ubumwe n’ubuvandimwe, n’inkingi ikomeye yo kwigira guturutse mu iterambere ry’ubukungu,imibereho myiza y’abaturage n’Agaciro k’Abanyarwanda muri rusange.

Umuganura ni umwanya mwiza uhuza imiryango. Ubu bumwe n’ubufatanye nibyo biranga abanyarwanda bikanaganisha ku kugira igihugu gifite agaciro n’icyubahiro.

MINISPOC

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

umuco wacu ntugacike maze tuganure dusangire nabandi twiga ku cyo twakora ngo dukomeze duhinge tweze

Ndeze yanditse ku itariki ya: 5-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka