Dore amwe mu mafoto yaranze ibitaramo bitandukanye itorero Inganzo Ngari ryakoreye muri iki gihugu riherekejwe na Ambasade y’u Rwanda mu Burusiya.

Abasore bagize Inganzo Ngari babyina nk’Intore.

Abo bakobwa nabo bitwaye neza mu guhamiriza imbyino Nyarwanda.

Umuhamirizo w’ingoma Nyarwanda nawo washimishije abari muri iri serukiramuco.

Abari baje muri iri serukiramuco bagaragazaga gutungurwa n’imbyino batari bamenyereye.

Iri serukiramuco ryari ririmo ingeri zose kugeza no ku bana bato.

Itorero Inganzo Ngari ryari ryaserukanye na Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya Jeanne D’arc Mujawamaliya.

Habaye n’umwanya wo kumurikwa ibikorerwa mu Rwanda. Aha icyayi cy’u Rwanda cyarakunzwe cyane.

Abo basore ni abari bahagarariye imurikagurisha ry’Abanyarwanda.

Iserukiramuco ryakomereje no mu bindi birori bitandukanye. Aha naho Inganzo Ngari yahitwaye neza.

Abakobwa b’Inganzo Ngari bagaragaje ubuhanga butandukanye mu mibyinire yabo.

Inganzo Ngari ryafashe umwanya wo kwishimana n’abaturage b’Abarusiya uko umwanya wabonekaga.

Abaturage b’Abarusiya bigishijwe uko bavuza ingoma.
Amafoto: Ambasade y’u Rwanda mu Burusiya
Kigali Today
Ibitekerezo ( 9 )
Ohereza igitekerezo
|
Nibakomeze Besimihigo Nkinganzo Ngari Yaguye Kurehayo Niho Tugana Mukomeze Mutambuke Gitore Mwesimihigo Mwiziihirwe ,aracyari Mucyasi Ariko Aravugiye
Inganzo Ngari
Muzahora Ku isonga
Ndabakunda kandi ubanga yaba atabona. Erega ngo burya n’utabona arakabakaba kandi akeza karigura. Muri aba mbere peee. Imana ikomeze ibashoboze uyu munsi n’ejo.
Inganzo Ngari
Muzahora Ku isonga
Ndabakunda kandi ubanga yaba atabona. Erega ngo burya n’utabona arakabakaba kandi akeza karigura. Muri aba mbere peee. Imana ikomeze ibashoboze uyu munsi n’ejo.
INGANZO NGARI
ishema n’ubutwari
Mu kwimakaza no gukundisha ndetse no gukumbuza benshi bimwe mu byiza biranga umuco nyarwanda. Imbyino, ibyivugo, ibihozo, ikondera, inanga, ibyivugo by’intore n’ibindi. Imana kuba hafi y’Inganzo Ngari.
Inganzo ngali mukomere mukomere turabashigikiye mukomeze muzamure umuco wu Rwanda ariryo bendera ryacu
NGANZO NGARI imana ijye ibaha umugisha mubwitange mugaragaza mukubaka igihugu nokukimenya hose mumuco nyarwanda murabishoboye rwose ntawabahiga
NGANZO NGARI imana ijye ibaha umugisha mubwitange mugaragaza mukubaka igihugu nokukimenya hose mumuco nyarwanda murabishoboye rwose ntawabahiga
umuco wacu nomumahanga urakunzwe cyane. nibyo kwishimirwa peeee
umuco wacu amahanga amaze kuwishimira ku buryo yemeye rwose