Nyagatare: Inkera y’abahizi ni ukwishimira ibyagezweho no guhigira ibizakorwa ubutaha

Ubuyobozi bw’intara y’Iburasirazuba bwizeje ko buzakomeza kuba ikigega cy’igihugu mu buhinzi n’ubworozi, nk’uko bwabitangarije mu nkera y’imihigo ibanziriza umunsi w’umuganura yabereye mu mudugudu w’Akayange akagari ka Ndama umurenge wa Karangazi akarere ka Nyagatare, ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki 6 Kanama 2015.

Igitaramo cy’inkera y’abahizi ni umunsi wabanzirizaga umunsi w’umuganura warabaga igihe abaturage bejeje amasaka bakishimira uwo musaruro bakiha n’ingamba z’ihinga ritaha.

Itorero ry'Inkera yasusurukije abari aho.
Itorero ry’Inkera yasusurukije abari aho.

Muzehe Straton Nsanzabaganwa avuga ko n’ubwo kera hahoze ibitaramo by’ubwoko butanu ariko icy’umuganura cyo cyabaga kigamije kwishimira umusaruro. Avuga ko uyu munsi ubundi ugamije kwishimira ibyagezweho no kwiha intego z’ibigomba gukorwa igihe kiri imbere.

Mu guhitamo akarere kazaberamo umunsi w’umuganura ku rwego rw’igihugu, hashingiwe mbere na mbere ku musaruro wabonetse mu buhinzi n’ubworozi ndetse n’ibindi bikorwa bizamura umuturage.

Akarere ka Nyagatare kakaba ariko kahize utundi turere mu buhinzi ndetse n’ubworozi ari nayo mpamvu uyu munsi ariho ugomba kubera kuri uyu wa 07 Kanama 2015.

Iryo torero naryo ryashimishije abari bitabiriye iyi nkera.
Iryo torero naryo ryashimishije abari bitabiriye iyi nkera.

Uwamariya Odette Guverineri w’intara y’iburasirazuba avuga ko bazakomeza uyu muhigo wo guhora ku isonga mu bukungu bw’igihugu ndetse no gusigasira umuco w’igihugu. Avuga ko izo ziba ari imbuto zikomoka ku buhinzi n’ubworozi bya kijyambere kandi bizakomeza gushyirwamo imbaraga.

Igitaramo cy’inkera y’abahizi cyagaragayemo amatorero abyina imbyino za Kinyarwanda atandukanye n’abavuga amahamba n’amazina y’inka. Iki gitaramo kikaba cyari cyitabiriwe n’abaminisitiri uwa siporo n’umuco ndetse n’uw’ibikorwa remezo.

Bamwe mu bayobozi bari bitabiriye iyi nkera.
Bamwe mu bayobozi bari bitabiriye iyi nkera.

Akarere ka Nyagatare n’ubwo gakunze kurangwamo izuba ryinshi, gakunze kweramo igihingwa cy’ibigori n’ibishyimbo ndetse kakaba kanihariye 40% by’inka zo mu gihugu cyose.

SEBASAZA Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

umuco wacu ni mwiza cyane tuwusigasire maze uzaturenze iminsi dore ko ukungahaye kuri byinshi tubikomeje byakomeza kutubyarira akamaro

Ndereyimana yanditse ku itariki ya: 7-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka