Itorero Inyamibwa ryakumbuje Abanyarwanda batuye muri Kenya umuco wabo

Itorero Inyamibwa ry’umuryango w’abanyeshuri bacitse ku icumu bo muri kaminuza nkuru y’u Rwanda i Butare (AERG-UNR ) bashoje igikorwa cyo kwigisha amahoro mu gihugu cya Kenya babinyujije mu bikorwa ndangamuco ndetse n’imbyino gakondo berekaniraga mu iserukiramuco gakondo.

Iri torero rimenyerewe mu bikorwa by’imbyino n’amakinamico bya gakondo nyarwanda ryagiye mu gihugu cya Kenya mu gikorwa cy’iserukiramuco rya gakondo nyafurika ryatangiye kuva tariki ya 23 kugeza kuya 30 ukwakira 2011 muri kaminuza yitiriwe Kenyatta i Nairobi.

Iri serukiramuco ryari rifite insanganyamatsiko igira ira iti : "Dushyire hamwe dukunde umuco kuko niwo shingiro ry’amahoro".

Umuyobozi w’itorero Flugence Kwizera avuga ko basigiye urukumbuzi rukomeye Abanyarwanda benshi batuye muri Nairobi ndetse no mu nkengero zayo cyane kuko baje kureba iri torero ari benshi.

Kwizera agira ati : “ abantu barishimye cyane kuko hariya benshi bakunda umuco nyarwanda. Abanyarwanda bahatuye baje ari benshi barishima birenze kandi wabonaga bafite urukumbuzi rw’umuco wabo.”

Iri torero rikaba ryarabyinnye bwa nyuma ku munsi wo ku cyumweru, umunsi witabiriwe cyane n’Abanyarwanda batuye mu gihugu cya Kenya.
Kugirango iri torero ribashe kwitabira iri serukiramuco ryabifashishijwemo n’ubuyobozi bwa kaminuza nkuru y’u Rwanda.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Bavandimwe, iri torero Inyamibwa riranyubaka pe! nirikomeze ritere imbere ritere abarikunda iteka(mu kirundi)We are proud of it

Karangw Alphonse yanditse ku itariki ya: 30-11-2011  →  Musubize

urubyiruko rwacu ruragana heza bakomereze aho

yanditse ku itariki ya: 25-11-2011  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka