Indangamirwa mu gitaramo Amabyiruka adatatira umuco

Tariki 27/12/2011, kuri sitade Amahoro i Kigali habereye igitaramo cy’Indangamirwa gifite insanganyamatsiko igira iti “Amabyiruka adatatira umuco”.

Saa kumi n’imwe za nimugoroba nibwo abantu batangiye kwinjira muri tent yitwa “igicumbi cy’umuco” aharebana n’umuryango nimero 10 wa sitade amahoro. Imbere y’igicumbi hari hatatswe ku buryo bwa gakondo nk’ibyansi, ibicuma, imisambi, inyegamo n’amasaro.

Indangamirwa zabyinnye imbyino n’indirimbo nyinshi zitandukanye zirimo; imishagiriro, ikinimba, insengo, ikinyemera, igishakamba, inkombo, nizo zakiriye abari bitabiriye ikigitaramo.

Uko indirimbo yasozwaga n’itsinda ry’abasore b’Indangamirwa ni na ko itsinda ry’inkumi z’Indangamirwa zahitaga zikurikira ku buryo umudiho wacinywe ubutitsa kumara amasaha nta guhagarika.

Janvier Karangwa, umwe mu basore bindangamirwa, yagize ati “nyuma y’imyaka igera kuri ine Indangamirwa yiyubaka kandi inizihiza ibirori ahantu hatandukanye, twabateguriye igitaramo cyo mu rwego rwo hejuru rwo kumurikira abakunzi b’umuco nyarwanda.”

Mu ijambo rye, Ministiri w’umuco na siporo, Protais Mitali, yavuze yagize ati “mu matorero ya mbere mu Rwanda nsanzwe nzi, n’Indangamirwa nzajya nyibaramo kuko icyi gitaramo cyanyu cyari cyiza cyane”.

Nyuma y’imbyino zakurikiranaga ntakwitsa nk’izo kuri MP3 player, hakurikiyeho umukino nyigisho mu kuzingatira umuco nyarwanda. Uyu mukino wagaragaje ubwiza bwo kumenya ururimi rw’ikinyarwanda hamwe no gukunda umuco nyarwanda.

Nyuma yaho hakurikiyeho imyiyereko nyarwanda aho abasore bambaye impuzu n’inkumi zambaye ishabure zatambutse mu ngendo y’abeza banerekana bimwe mu bikoresho bya kinyarwanda bya cyera.

Mwisoza ry’iki gitaramo, amatsinda yombi, iry’abasore n’iry’abakobwa b’Indangamirwa, yahuriye mu mbyino nshya harimo iz’Imana n’iz’igikiga maze bazibyina banaziririmba karahava.

Jovani Ntabgoba

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

muby’ukuri kuvuga k’umuco nibyiza kandi byubaka benshi,none njye nashakaga kubabaza,ni iki mukora kugirango mushinge ama club yiga kumuco nyarwanda?niba hari icyo nujya mukora kigendanye nibyo mbabwiye,muzaze gusura ama club nkayo aba muri kayonza cyane cyane irwinkwavu.ni ubusabe nasabaga si agahato.

BENURUGO CESAR yanditse ku itariki ya: 6-03-2014  →  Musubize

gukomera ku muco ni byiza niyompamvu ababishinzwe bagomba gushyiramo imbaraga umuco utozwe guhera ku rwego rw’umudugudu,kuko umuco ariyo nkingi y’iterambere rirambye

joyce yanditse ku itariki ya: 23-05-2013  →  Musubize

gukomera ku muco ni byiza niyompamvu ababishinzwe bagomba gushyiramo imbaraga umuco utozwe guhera ku rwego rw’umudugudu,kuko igihugu umuco ariyo nkingi y’iterambere rirambye

joyce yanditse ku itariki ya: 23-05-2013  →  Musubize

inkuru nkizi ninziza ariko muzongere mugere muntara zose habera ibitaramo byiza byumuco mwongere inkuru kumuco njye ndawukunda kandi ndanawukora thnks.

eric yanditse ku itariki ya: 9-01-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka