Gakenke: Bamwe mu basheshe akanguhe basanga uko baganuraga bitandukanye n’iby’ubu

Bamwe mu basaza n’abakecuru batuye mu bice bitanduknaye byo mu Karere ka Gakenke basanga uko baganuraga bitandukanye cyane n’iby’ubu kuko mbere abana babanzaga kuganuza ababyeyi babo nyuma hakabaho guhura kw’imiryango n’inshuti ubundi bagasangira ku musaruro bagasabana ku buryo habaga ibyishyimo bidasanzwe kuri uwo munsi

Abo bageze mu za bukuru bavuga ko kuri ubu nta mwana ukimenya ko agomba kuganuza ababyeyi ku buryo hari n’abemeza ko batazi niba Umunsi w’Umuganura ukibaho kuko nta kimenyetso na kimwe kibereka ko ubaho bagereranyije n’uko mu gihe cyabo byabaga bimeze.

Ku Munsi w'Umuganura, abenshi mu baturage bo mu Karere ka Gakenke bari bibereye mu mirimo yabo isanzwe.
Ku Munsi w’Umuganura, abenshi mu baturage bo mu Karere ka Gakenke bari bibereye mu mirimo yabo isanzwe.

Bakomeza bavuga ko bishobora kuba byaratewe n’uko ibintu byabagaho bitakibaho kuko abantu batakibona umusaruro uhagije nk’uwo mu bihe bya hambere bigatuma buri wese aba nyamwigendaho.

Gatsimbanyi Paulin, umusaza uvuga ko yavutse mu mwaka 1933 akaba atuye mu Murenge wa Gakenke, asobanura ko ku munsi w’Umuganura umuntu yabanzaga akaganuza ababyeyi be atari yaganura ahandi aho ari hose bagashaka umutsima w’uburo bwa gikobe hamwe n’urwagwa mu kibindi gusa ngo ubu ntibikibaho.

Ati “Bashakaga agatsima k’uburo bwa gikobe bakicaza ababyeyi hamwe, bagashaka n’urwaga mu kibindi cya matebo, ni cyo twankweragamo nanjye ndabizi bagahamagarana n’akana kamaze kujijuka kakicara iruhande rwa ba se, ariko uyu munsi ntibikibaho nanjye ufite abana nta mwana ndetse uzi ko umubyeyi aganura.”

Mukankunsi Vestine, umucecuru uri mu kigero cy’imyaka 70 utuye mu Murenge wa Gashenyi, na we avuga ko mbere abana babanzaga kuganuza ababyeyi kuko bengaga inzoga z’ibigage mu gitondo bagashyira ababyeyi bagasogongera bakabona gutereka abandi. Uyu mukecuru we akavuga ko bishobora kuba biterwa n’uko urukundo ngo rwagabanutse mu bantu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhondo, ahizihirijwe Umunsi w’Umuganuro ku rwego rw’Akarere ka gakenke, Bizimana Ndababonye, kuko hafite n’amateka yihariye kuri uyu munsi. Avuga ko uburyo umuganura usigaye wizihizwa ari uburyo buganisha igihugu mw’iterambere ariko hatirengagijwe uko wakorwaga.

Nubwo ariko mu Karere ka Gakenke na ho hizihirijwe Umuganura, birashoboka ko hari bamwe mu baturage batazi ko uyu munsi ukizihizwa kuko wasanga abenshi bibereye muri gahunda zabo zisanzwe.

Abdul Tarib

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka