Abanyarwanda bari mu mahanga na bo ngo bazizihiriza umuganura mu bihugu barimo

Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne, mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu 3 Kamena 2015 yavuze ko minisiteri ayobora yashyize ingufu mu gukangurira Abanyarwanda Umuganura ndetse anahamya ko n’Abanyarwanda bari mu mahanga bazawizihiriza mu bihugu barimo.

Agaragaza ingufu bashyize mu munsi w’Umuganura, Minisitiri Uwacu, yavuze ko mu ukuwutegura bafatanya n’inzego zitandukanye zirimo Agaciro Development Fund, Itorero ry’Igihugu ndetse n’izindi nzego za Leta.

Minisitiri w'Umuco na Siporo, Uwacu Julienne, aganira n'abanyamakuru.
Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne, aganira n’abanyamakuru.

Ibi ngo byakozwe mu rwego rwo kurushaho guha ingufu uyu munsi ndetse no kuwuha agaciro ukwiriye. Hiyongereyeho ko uyu munsi washyizwe mu minsi y’ikiruhuko yari isanzwe izwi mu Rwanda.

Kuba Abanyarwanda baba hanze y’u Rwanda na bo bazatangira kwizihiriza Umuganura aho bari, ngo biri muri gahunda yo kugira ngo mu minsi iri imbere igikorwa cy’Umuganura kizabe igikorwa Mpuzamahanga kizajya kinakurura ba mukerarugendo mu Rwanda nk’uko bigenda nko ku muhango wo “Kwita Izina”.

Umunsi w’Umuganura uzajya uba ku wa gatanu wa mbere w’ukwezi kwa munani. Minisitiri Uwacu Julienne akaba yamaze impungenge abibazaga ko kuba uyu munsi warahinduriwe itariki ukaba utazakomeza kuba ku itariki ya 1 Kanama ko ntacyo bizahungabanya kuko byakozwe mu rwego rwo kugira ngo bifashe Abanyarwanda kujya bahita binjira mu kiruhuko cy’impera y’icyumweru (weekend) bityo ntibibabuze kwizihiza neza umunsi mukuru w’Umuganura.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka