Inkuru y’uwakiranyije Imana akayitsinda yatumye Ntwari Serge yandika igitabo
Umwanditsi w’ibitabo, Ntwari Serge, asobanura ko inkuru iri muri Bibiliya ivuga kuri Yakobo wakiranye n’Imana ijoro ryose akayitsinda, yamuhaye igitekerezo cyo kwandika igitabo yise “Gukirana n’Imana n’Abantu / Wrestling with God and Men”. Muri icyo gitabo agaragaza ko umuntu ari umunyabubasha, kandi ko niba yarabashije gukiranya Imana akayinesha, nta kintu umuntu atabasha guhangana na cyo ngo agitsinde.
Yakobo uvugwa muri Bibiliya yari umuhungu wa Isaka. Afatwa nk’umwe mu bakurambere bakomeye b’Abisiraheli. Igitabo cy’Itangiriro 32:24-32 kivuga uburyo Imana yakiranye na Yakobo, icyo gihe akaba yari afite imyaka hafi 97.
Icyo gihe Yakobo ngo yakiranye n’umugabo (wari umumarayika w’Imana wihinduye umuntu) ijoro ryose kugeza mu gitondo bukeye (mu museke). Uwo mugabo yasabye Yakobo kumurekura ariko Yakobo aranga ati “Sinkurekura utampaye umugisha”.
Yakobo yanze kurekura uwo mumarayika kugeza amuhaye umugisha, ndetse aramubwira ati “Ntucyitwa Yakobo ukundi, ahubwo uzitwa Isirayeli, kuko wakiranije Imana n’abantu ukanesha.”
Yakobo ngo byaramutangaje cyane uburyo yabashije gukiranya Imana ndetse akanga kuyirekura, akayirebesha amaso, ntapfe, kugeza imuhaye umugisha, ndetse imuhindurira n’izina, yitwa Isiraheli, bisobanura "uwakiranye n’Imana n’abantu akanesha".
Ibi byerekana ko Yakobo yahaga agaciro ibintu byo mu buryo bw’umwuka kandi ko yari afite ukwizera gukomeye no kudatezuka mu gusaba umugisha w’Imana.
Ntwari Serge wanditse igitabo ahereye kuri ubu butwari bwa Yakobo, agira ati “Igitabo nacyanditse kugira ngo nereke abantu ko niba Imana yaremeye ko ikiranwa kandi ikanabyandika ko yakiranwa, bitugaragariza ko nta mwanzi (adversaire) twagira urenze Imana mu buzima. Niba Imana yaremeye ko ikiranwa, bishaka kutwereka ko nta kintu na kimwe tutakiranya muri ubu buzima. Nta mwanzi, nta bihe, nta muntu, nta kintu na kimwe cyatwishima hejuru, twagikiranya tukakinesha. Wenda iyo umuntu akiranya Imana ikamutsinda twari kubyumva. Ariko Imana ni yo yavuze ngo wa mugabo we wankiranije uranesha. Rero iki gitabo twashatse kwereka abantu ko niba Imana yaremeye gukirana n’umuntu akayinesha kandi Imana ikabyemera ko uwo muntu yayinesheje, bivuze ko ikintu cyose dukirana na cyo mu buzima, twagikiranya tukakinesha.”
Ntwari avuga ko iki gitabo yacyanditse mu mezi ari hagati y’atandatu n’umunani. Kiri mu ndimi z’Igifaransa, Ikinyarwanda, n’Icyongereza. Kiri no mu buryo bw’amajwi (audio) ku buryo byorohera umuntu kumva ibyanditsemo bidasabye kugisoma.
Avuga ko muri rusange kigamije gufasha abantu kwigirira icyizere no kudacibwa integer n’ibyo banyuramo. Ati “Imana ni yo yatangiye gukiranya Yakobo, ni na yo yatangije urugamba. Gukirana n’Imana akenshi ni yo ibitangiza, ariko Imana ibikora kugira ngo igaragaze ikintu kiri muri wowe bitewe n’ibihe. Hari igihe tuba mu buzima bw’ibihe bibi tugakeka ko ari byo bya nyuma, nyamara Imana hari ibintu iba ishaka ko bigaragara. Hari imigambi iba igufiteho ikagukiranya kugira ngo icyo kintu kigaragare.”
“Yakobo yakiranye n’Imana yitwa Yakobo, urwo rugamba rurangira yitwa Isiraheli. Ni ukuvuga ngo nawe hari izina ufite nyamara ukibaza ko ari rwo rwego rwa nyuma. Ariko muri wowe hari icyo Imana yaremye ikurema rero hari igihe rimwe na rimwe Imana idukiranya kugira ngo wa wundi ukurimo ufite umumaro agaragare. Ni cyo gitekerezo. Imana idukiranya itunyuza mu bintu bitandukanye ikakwangisha ibyo wakundaga ikakwereka ikindi kirenze urwego wari uriho n’ibyo wakoraga ukunda, ikaba yabikwangisha, ikaguha ibindi bitekerezo byagutse. Imana idukiranya mu buryo bwinshi ariko igamije kugira ngo cya kindi ikubonamo kirenze kure icyo abantu bakubonamo, ishaka ko kigaragara, ikabikora mu buryo butandukanye.”
Ntwari Serge avuga ko igitabo “Gukirana n’Imana n’Abantu / Wrestling with God and Men” ubu ugishaka yakibona ku rubuga rwa Internet https://www.ntwari.com/, cyangwa akanyura kuri nimero ya telefone +250792061772. Ubu barabitanga mu buryo bw’impapuro zifatika (hard copy), ariko mu kwezi gutaha kwa kane barateganya kugishyira ku ikoranabuhanga aho kizaba kiboneka kuri application yitwa Shima+ aho kizaba cyumvikana mu majwi (audio) mu ndimi zitandukanye.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|